Mu nama mpuzabikorwa ku iterambere ry’Akarere ka Gakenke, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Duhuze Imbaraga, Twubake Umuturage wa Gakenke Ushoboye".
Abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere ka Gakenke ,abakorera ahandi bahavuka, abibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF) bitanze Miliyoni 200 azakemura ibibazo byimibereho byugarije abaturage (Human Security issues)
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yagaragarije abitabiriye iyi nama bimwe mu bibabazo bikibangamiye imibereho myiza y’Abaturage ndetse ashimira byimazeyo abateye intabwe yo gutanga umuganda wabo mu gushyigikira abatishoboye.
Ati”Turacyafite abaturage bafafite aho kuba …Turacyafite ababa mu nzu ariko mubyukuri zimeze nka nyakatsi, Nta munya-Gakenke turimo twubaka hariya ushoboye urara kumusambi, Ubu warara kumusambi koko ugatekereza neza…(…)”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice nawe yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke gushyigikira abahavuka bakorera ahandi bafite imishinga yagira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, boroherezwa kuyishyira mu bikorwa kugira ngo inazamure abandi baturage.
Minisitiri muri Perezidansi akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke, Uwizeye Judith yavuze ko bafashwe ingamba zo gushakira amacumbi abaturage batayafite, ngo kuko badashobora gutekereza iterambere rirambye mu gihe baba baraye badasinziriye.
Ati”Turumva ingamba zaba mu byiciro bibiri, hari icyiciro cy’ihuse cyo kuvuga ngo ni gute abantu bafite amacumbi ameze nabi bafashwa kuyavamo, Kuko iyo bimeze gutyo ntabwo watekekereza iterambere rirambye waraye udasinziriye ,waryamye nabi cyangwa se urimo kunyagirwa izo ningamba zihuse ariko mu ngamba zigihe kirekire tugomba kubaka umuturage uzumva ko inzu ye izasenyuka akayisana.”
Kugeza ubu ingo 196 nizo zidafite aho gukinga umusaya, Ingo 988 ntabwo zujuje ibisabwa ni mu gihe ingo 4784 zikirara kumisambi (nta matera zifite).
Jean Claude Ndayambaje
















