Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

AFCON2021: Sadio Mane na Mohamed Salah bagiye guhurira ku mukino wa nyuma

Friday 4 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Calude

Ikipe y’igihugu ya Misiri bakunze gutazira (Le Pharaoh) yageze ku mukino wanyuma imaze gusezerera Cameroun kuri Penaliti 3-2 nyuma yuko amakipe yombi aguye miswi, ubusa ku busa.

Mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare, wahuje Misiri na Cameroun yari imbere y’abafana bayo, wasize Abanyamisiri bakatishije itike y’umukino wanyuma ugomba kubahuza na Senegal.

Aya makipe yaherukaga guhurira mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2017 ubwo Cameroun yatsinze Misiri ibitego 2-1 bituma yegukana igikombe cya Afurika cya 2017.

Umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Cameroun isatira cyane ndetse yashoboroga kuba yabonye igitego mu minota 20’ ya mbere gusa amahirwe yagiye abura, twavuga nko ku munota wa 17 ubwo Ngadeu yateye umutambiko w’izamu benshi bari bazi ko igitego cyagezemo ntibyakunda.

Ikipe ya Misiri itabashije gutera mu izamu kenshi yabonye muri uyu mukino usibye ishoti Mostafa Mohamed yaboneje mu izamu rya André Onana, maze uyu musore abyitwaramo neza.

Ubundi buryo bwabonetse ni aho Mohamed Salah yasigaranye n’umuzamu wenyine abasha kumuzibira ntiyatsinda igitego cyari cyabazwe.

Iminita 90 y’umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi hitabazwa iminota y’inyongera.

Mu minota 30 y’inyongera (Extra time) Misiri yabonye uburyo bw’igitego bwabonywe na Ramadhan Sobhi hanyuma agira igihunga umupira awushyira hanze y’izamu .

Abatoza bashyushye mu mitwe ubwo umupira wari hafi kurangira batongana n’umusifuzi maze umutoza wa Le Pharaoh witwa Carlos Queiroz aza guhabwa ikarita itukura kubera gushwana n’abasifuzi.

Iminota 120 nayo yarangiye nta kipe ibashije gutsinda bitabaza penaliti cyangwa ’kamarampaka’. Cameroon yinjiza Penaliti imwe yatewe bwa mbere na Rutahizamu Vincent Aboubakar mu gihe Harold Moukoudi na James Lea Siliki bazishyize mu maboko y’umuzamu Gabaski, mu gihe Clinton Njié yateye Penaliti ye hanze bituma Cameroon isezererwa.

Ku Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare saa Tatu z’ijoro, hategerejwe umukino wa nyuma uzahuza Misiri ya Mohammed Salah azahuriramo na Sadio Mané kuri Stade Olembé, umukino utegerejwe n’abantu benshi bakomeje kwibaza izatwara iki gikombe.

Ni mu gihe kandi Burkina Faso izakina na Cameroun bashaka umwanya wa Gatatu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru