Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’igihugu cya Nigeria bakunze kwita Kagoma Ziirenze "Super Eagles", ifite ibikombe bya Afurika bitatu ndetse kuri iyi nshuro yahabwaga amahirwe yo kuzatwara iki gikombe, yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na Tunisie igitego 1-0.
Umukino wabaye kuri iki cy’umweru tariki ya 23 Mutarama 2022 Saa 23h00’ kuri stade yitwa Garoua muri Cameroun ahari kubera Amarushanwa Nyafurika, AFCON 2021, aho mu gice cya Mbere amakipe yombi yasatiranye cyane nubwo iminota 45’ yarangiye ubusa ku busa.
Ibintu byaje guhinduka mu gice cya Kabiri nyuma y’iminota 2 gusa amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo Youssef Msakni Kapiteni wa Tunisia yaje gucenga abakinnyi babiri ba Nigeria hanyuma atera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Maduka Okoye Umuzamu wa Nigeria ayoberwa uko bigenze.
Kizigenza Iwobi umukinnyi wa Nigeria wari umaze iminota 4 yinjiye mu kibuga asimbuye yaje guhabwa ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Msakni ku munota wa 65’ Kuko Mbere yari yahawe ikarita y’umuhondo , ariko nyuma yo kwifashisha amashusho ya VAR atanga ikarita y’umutuku bikomeza kuba bibi kuri Kagoma za Nigeria.
Ku munota wa 74’ w’umukino ikipe y’igihugu cya Tunisie yabonye ubundi buryo bw’igitego cya kabiri ku ishoti riremereye ryatewe na Naim Sliti , Maduka Okoye ayikuramo neza ijya muri Korineri itagize icyo itanga.
Umupira ugiye kurangira mu minota ya nyuma, Nigeria yakoze ibishoboka byose kugira ngo yishyura igitego bikomeza kwanga nk’uburyo Umar Sadiq aho yashoboraga umunyezamu Bachir akomeza kubabera ibamba.
Muri 1/4 Tunisia izisobanura na Burkina Faso yasezereye Gabon nyuma yo kongerwa iminota 30 bikomeza kwanga akomeza kugwa miswi aho baje kwitabaza muri penaliti hanyuma Burkina Faso itsinda penaliti 7 kuri 6 za Gabon, uyu mukino wa 1/4 uzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022 .
Mu y’indi mikino itegerejwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama , imikino ibiri iteganijwe ya 1/8 ni Guinée vs Gambie kuri Bafoussam saa 18h00’ mu gihe ikipe y’Igihugu cya Cameroun iza gutanga mu mitwe n’Ibirwa bya Comores kuri Stade Olembe i Yaoundé guhera saa 23h00’
Andi makuru aturuka muri Cameroon nuko ikipe y’Ibirwa bya Comores Mbere yo guhura na Cameroun bivugwa ko ifite abakinnyi banduye Covid-19 , bashobora kutagaragara kuri uyu mikino wa 1/4.






















