Ikipe y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa na Algeria y’abakinnyi babigize umwuga mu cyumweru gishize bongeye gutsindwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya Algeria ibitego 2-0. Ni ibitego byabonetse mu gice cya mbere, ndetse no mu gice cya kabiri, bitsinzwe na Boulbina Adel ni nyuma yo guhushije penaliti umupira ugaruka mu rubuga rw’amahina, nibwo Boulibina ku munota wa 40 yahise afungura amazamu, ninako igice cya mbere cyarangiye.
Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yari yabanje mu kibuga abakinyi bashya barimo Kayibanda Claude na Enzo Hamon utibagiwe na Noe Uwimana, ariko ntacyo bagejeje ku bakunzi b’Amavubi kuko yakomeje kurushwa cyane na Algeria. Ku munota wa 71 Algeria yongeye gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Khacef Naouef.
U Rwanda rwagerageje gukora impinduka kuko Ntwari Fiacle yaje kuva mu kibuga, maze izamu ry’Amavubi ririndwa na Buhake Clement, ari nako Gitego Athur na Mugisha Gilbert baje kujya mu kibuga gufasha bagenzi babo, ariko byarangiye nta musaruro ufatika batanze ku busatirizi bw’Amavubi kuko umukino waje kurangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-0.
Byitezweko Amavubi agaruka i Kigali, abakinnyi bakaza kwitegura isoko ry’igura n’igurisha abandi bakajya mu biruhuko, ni mu gihe amashampiona menshi ku Isi yasojwe.
Egide NIYOYITA
























