Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abafana ba Kiyovu bandagaje Umusifuzi Mukansanga

Friday 20 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yasubukurwaga kuri uyu wa gatanu, abafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Mukansanga Salma bamuvugiriza induru mu mvugo nyandagazi tutasubiramo uko bazikoresheje.

Hari mu mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sport na Gasogi United, wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, aho amakipe yombi yaguye miswi 0-0.

Mu isubukura ry’imikino yo kwishyura ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Ubwo umukino wari umaze kurangira abafana ba Kiyovu sports mu nduru nyinshi n’urusaku bakomeye umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salma wari wasifuye uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye.

Byagaragaraga ko benshi mu bafana ba Kiyovu Sports batanyuzwe n’imisifurire ndetse byaje gukurura umwuka mubi mu ndirimbo zisebanya ko Mukansanga [... ugenekereje yicuruza kandi ashaje].

Izi nzika zakomeje ndetse ubwo umukino wari uhumuje Mukansanga Salima bashatse kumuhohohotera ubwo yarimo agana mu rwambariro, bose bamuha induru bamukomera mu ndirimbo zisebanya bavuga ko ari ’Malaya’.

Ntibyarangiriye aha kuko bamwe mu bafana bagiye kumutegera ku muryango aho basohokera hanyuma polisi zari zirinze umutekano wo ku kibuga zirahagoboka.

Uyu munsi wa 16 wasize Kiyovu sports ifite amanota 31 mu gihe Gasogi United yahise igira amanota 29.

Ku rutonde rw’agateganyo Kiyovu sports irayoboye, ikurikiwe na As Kigali ifite amanota 30 ariko ikaba itarakina umukino wayo ufungura imikino yo kwishyura.

Ntawamenya niba iyo myitwarire hari aho ihuriye no gutumiza Inteko Rusange y’igitaraganya ku banyanuryango ba FERWAFA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru