Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abakandida ba FPR Inkotanyi muri Rwamagana bavuze ibintu bitatu abanyamuryango bazashingiraho batora

Tuesday 25 June 2024
    Yasomwe na

Ubwo bageraga imbere y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abakandida depite b’umuryango babwiye abaturage ko bagendera ku mabanga atatu azatuma batora umukandida Perezida, Paul Kagame n’umuryango FPR.

Babitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo abakandida depite aribo Nabahire Anastase, Uwineza Beline na Mpinganzima Aline Benigne bahagarariraga abandi 80 ba FPR Inkotanyi bari mu kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana.

Ni igikorwa cyabereye mu mujyi rwagati wa Rwamagana, mu murenge wa Kigabiro, akagari ka Cyanya, mu mbuga y’umudugudu wa Rurembo ahahuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu mirenge yose igize aka karere.

Kandida depite Uwineza Beline na Mpinganzima Aline Benigne basuhuje abanyamuryango barababibwira, bigeze kuri Nabahire Anastase ababwira ibintu bitatu bazirikana.

Yabanje kubashimira ubwitange bwabo bagaragaza muri byose, abashimira n’umutima w’Inkotanyi ubabamo ugatuma barushaho gukora ibyiza n’abikorera igihugu kugeza ku myiteguro bakoze.

Nabahire yakomeje ashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Rwamagana kubera ibanga ry’umuryango bagendana.

Ati: "Ibanga ryacu ni iryongiryo, ni ubumwe bwacu."

Demokarasi, guha Umunyarwanda mutoya, ingimbi, umusore, umwangavu, umukecuru, umusaza umwanya ukwiye mu miyoborere y’igihugu, mu myubakire yacyo, mu kwihitiramo abayobozi cyane cyane mu bushishozi no guhitiramo Intore Izirusha Intambwe. Ni Demokarasi, niyo twubaka, niwo muco FPR Inkotanyi imaze gukwira mu gihugu kandi mwebwe uko mungana n’abandi batari ahangaha bari hirya no hino mu gihugu tugiye gushyiraho igikumwe cyacu tariki ya 15 Nyakanga."

ibanga rya Gatatu aba bakandida depite babwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Rwamagana ni umusaruro, amajyambere arambye, ashimishije, yubaka buri muntu mu buzima bagakomeza gushimangira ubumwe no gushimangira abenegihugu bagihagazeho, bacyubahisha mu gihugu no mu mahanga.

Mu bindi byabereye muri uku kwamamaza ni ubuhamya bwa mwalimu, wavuye ku kwigisha agahera ku gishoro cya miliyoni ebyiri akaba nawe afite ishuri ryiza ririmo guteza imbere uburezi mu Rwanda ahikesha Paul Kagame na FPR Inkotanyi bashyize igihugu ku murongo amahirwe agahabwa buri wese nta vangura.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe kubera umunsi umwe muri Nyakanga, tariki 15 umwaka wa 2024.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru