Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abamanura agapfukamunwa bagiye kuvugira kuri micro bihanangirijwe

Wednesday 20 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yihanangirije abantu basigaye bagaragara bamanuye agapfukamunwa mu gihe bagiye gufata ijambo bakoresheje indangururamajwi, izwi nka Micro.

Mu butumwa uyu muyobozi yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Maze iminsi mbona abantu bajya gufata ijambo bakabanza gukuraho Agapfukamunwa barangiza kuvuga bakagasubizaho!”

Yakomeje agira avuga ko bitemewe ati “ Ibyo sibyo Pe!! Tukambare neza buri gihe turi mu bandi. #Sindohoka”.

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki ya 13 Ukwakira 2021 yamenyesheje abaturage ko ari ngomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Kwambara neza ni ukwambara agapfukamunwa gasukuye gapfutse umunwa n’amazuru

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru