Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abana b’Abakobwa barenga 222 barasambajwe mu kwezi ku mwe

Thursday 10 May 2018
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB rwatangaje ko mu kwezi kumwe hakiriwe ibirego 222 by’abana basambanyijwe, imibare igaragaza ko iki cyaha gikomehje gufata indi ntera.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi ubwo habaga inama yateguwe n’impuzamiryango CLADHO ihuriyemo abashinzwe uburezi mu Turere twose tw’igihugu n’izindi nzego zifite mu nshingano kwita ku burenganzira bw’umwana, Umukozi wa RIB, Mukamana Beline yavuze ko ibirego bakiriye bishobora kuba ari bike ugereranyije n’uko ikibazo gihagaze.

Agira ati “Muri Mata 2018 ubugenzacyaha bwakiriye ibirego 222 by’abana basambanyijwe. Abaje gutanga ikirego batwite cyangwa se baramaze kubyara ni 45. Abaje kurega barafashwe ku ngufu bikabaviramo gutwara inda ariko barengeje imyaka 18 ni bane. Icyakora abaza gutanga ikirego ni bake nta n’ubwo bageze kuri 1/5 cy’ibibazo bibari.”

Mu mwaka wa 2017 Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko abakobwa batagejeje imyaka 18 bagera ku 17500 batewe inda bamwe bikanabaviramo kuva mu ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru