Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abandi Banyarwanda 9 birukanwe muri Uganda nyuma y’igihe kitari gito bafunzwe

Tuesday 16 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Igihugu cya Uganda cyohereje abandi Banyarwanda icyenda bari bafungiye mu magereza yo muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo, abo Banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare bavuye mu gihome mu bigaragarira amaso bananiwe.

Mu barekuwe harimo abigitsina gabo 8 n’umugore umwe, bakimara kugera ku mupaka wa Kagitumba bakiriwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, bavuga ko bari bafungiye muri gereza zitandukanye kandi bari bafashwe no mu bihe bitandukanye ndetse bavuga ko babohowe ingoyi no gutotezwa n’igihugu cya Uganda.

Bavuze ko bari babayeho mu buzima bugoye cyane mu byo bashinjwaga nk’intandaro yatumye bafungwa harimo kuba ngo bari batuye muri iki gihugu nta byangombwa byuzuye bafite.

Mu byumweru bibiri bishyize nibwo Uganda yirukanye abandi banyarwanda 30 barimo n’umugore wari muri gereza afite n’umwanya w’uruhinja agowe n’imibereho yo kuba mu gihome.

Imyaka igiye kuba ibiri hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda udahagaze neza ndetse iki gihugu cy’abaturanyi cya Uganda cyakomeje guhohotera abanyarwanda baba muri iki gihugu , bamwe bicwa abandi bakirukanwa bagasahurwa imitungo yabo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu minsi yashyize yagiye agaruka kuri iki kibazo cy’umubano wajemo agatotsi hagati y’ibihugu byombi ndetse yasabye Abanyarwanda kutajya muri Uganda, abasaba kuguma mu Rwanda aho kujya gukomeza guhohoterwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru