Nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN kuri uyu wa kabiri, nibwo hatangajwe ko Uburusiya bwakoresheje drone mu kurasa za misile zibasiye umugi wa Kyiv aho byibuze abantu 14 ari bo bapfu, naho abagera kuri 55 barakomereka.
Abatuye i Kyiv kuva ku wa Mbere, nibwo batangiye kumva ibiturika, kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, ibintu byaje guteza umwuka mubi ku bantu benshi batuye muri uyu mujyi.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zivuga ko ibiturika byakomeje kumvikana kugera kuri uyu wa kabiri.
Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitaliy Klitschko, yavuze ko muri abo bakomeretse 55, abarenga 40 bajyanywe mu bitaro.
Yongeyeho ati "Turizera ko nta bapfuye bazaboneka munsi y’imyanda ubwo tuzaba tugenzura neza, ariko niyo byaba ntidushobora kubyanga." “Abapfuye bashobora kwiyongera.”
Muri Mata, Uburusiya bwarashe misile 70 na drone 145 zerekeza muri Ukraine, cyane cyane byibasiye umurwa mukuru, bihitana byibuze abantu 12 abandi 90 barakomereka.