Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abanya-Kenya nibo bihariye imidari myinshi mu marushwanwa ya Kigali international Peace Marathon.
Ni irushanwa ryari ritegerejwe na benshi, kandi ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya, Margaret Kenyatta n’abandi bantu baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 nibwo abasiganwa bose bahagurukiye kuri BK Arena banyura i Remera, Nyarutarama, Kimironko, ndetse bakagenda bazenguruka bagendeye ku ntera bagombaga gukina.
Abasiganwa bose bari mu byiciro 3 harimo Marathon yari ingana na Kirometero 42, igice cya Marathon kingana na Kirometero 21 ndetse n’abirukanka byo kwishimisha ntacyo baharanira.
Muri Marathon yuzuye mu cyiciro cy’abagabo, Wilfred Kigen ukomoka mu gihugu cya Kenya, niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 16’ n’amasegonda 36, mu gihe Johnstone Kibet Maiyo nawe ukomoka muri Kenya yafashe umwanya wa kabiri akoresheje amasaha 2, iminota 17’ n’amasegonda 41, Ku mwanya wa gatatu haje George Nyamori nawe wo muri Kenya akoresheje amasaha 2, iminota 17’ n’amasegonda 47.
Mu cyiciro cy’abagore, Margeret Agai ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 35’ n’amasegonda 23, mugenzi we Rebecca Koria nawe wo muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje 2h36’09. Bornes Kitur na we wo muri Kenya aza ku mwanya wa 3 akoresheje 2h38’29 bituma Abanya-Kenya batambukana ishema n’isheja.
Abarutse mu cyiciro cya Marathon, mu bagabo Shadrack Kimining ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje 1h04’30, Gilbert Kamutwere ukomoka muri Uganda aba uwa kabiri akoresheje 1h05’03, naho Kajuga Robert aza ku mwanya wa 3 akoresheje 1h05’17 .
Umunyarwanda Musabyeyezu Adeline mu cyiciro cy’abagore niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h14’09, Nimbona Elvanie ukomoka mu Burundi aba uwa kabiri akoresheje 1h14’20 naho umunya-kenya Doris Jepkoech aba uwa 3 akoresheje 1h17’02.
Nyakubahwa Jeannette Kagame yari y’itabiriye iri rushanwa ndetse na Mo Farah umwongereza wagize amateka akomeye mu kwiruka Marathon mu mikino Olympic yari ahari , ariko akaba yanagerageje kwiruka n’ubwo atabariwe ibihe nk’umuntu wari mu irushanwa.
Umukinnyi wa mbere muri Marathon yuzuye mu bagabo n’abagore yahembwe miliyoni 4, uwa kabiri yahawe miliyoni 2 n’igice, naho uwa 3 ahabwa miliyoni 2.
Mu basiganywe mu gice cya Marathon uwa mbere yahawe miliyoni 2, uwa kabiri ahabwa miliyoni n’igice, naho uwaje ku mwanya wa gatatu ahabwa miliyoni imwe.























