Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abanyamakuru bagiranye igihango n’abarokotse Jenoside i Karongi

Saturday 15 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku itariki ya 14 Mata 2023 nibwo umuryango w’abanyamakuru binyuze mu Rwego rw’itangazamakuru RBA bagiranye igihango n’abaturage bo mu mirenge ya Mubuga, Gishyita na Rwankuba yo mu karere ka Karongi.

Kuri iyo tariki nibwo ubusanzwe abanyamakuru mu Rwanda bibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi bakanibukiranya uruhare itangazamakuru n’abarikoragamo bataranzwe no kwitandukanya n’abanyapolitiki babi bakije umuriro mu gukangurira abicanyi kwica Abatutsi binyuze mu bitangazamakuru birimi nka RTLM yabaye rutwitsi.

Abanyamakuru ba RBA bitanze Inka 10 zishyikirizwa bamwe mu baturage ba Mubuga mu rwego rwo kubashumbusha Inka zabo zariwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Radio Rwanda muri RBA, Aldo Havugimana, akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), avuga ko impamvu bifuje kuza kwifatanya n’abaturage barokotse bo mu Murenge wa Mubuga ari uko itangazamakuru rikunze kugarukwaho mu benyegeje umuriro muri Jenoside.

Yatanze ingero ko muri uru rwibutso hagaragaramo ifoto y’uwahoze ari minisitiri w’itangazamakuru Ezechiel, wari n’umunyamakuru, wagize uruhare mu kwamamaza urwango mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yagize ati: “Umuryango w’abanyamakuru ntitwasigara inyuma mu nzira yo kugarura icyizere mu banyarwanda, Mwongere kugira igitaramo mu ngo zanyu, kandi muri mu gihugu gitekekanye ariryo pfundo ry’amajyambere arambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madame Mukarutesi Aline, yashimiye cyane umuryango mugari w’ abanyamakuru mu Rwanda n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA by’umwihariko cyafashije abitanze izo nka.

Mukarwego Madeleine, umwe mu bashumbushijwe Inka n’abanyamakuru yashimye Umukuru w’Igihugu Kagame Paul wazaniye ibyiza Abanyarwanda, ashimira n’abanyamakuru.

Yijeje abanyamakuru muri rusange ko bagiranye igihangi gikomeye ndetse ko nizimara kubyara bazajya babaha amata igihe babasuye birenze ku makuru basanzwe babaha.

Abanyamakuru ba RBA bari kumwe n’abanyamakuru bagenzi babo batandukanye banasuye urwibutso rwa Mubuga rwaguyemo Abatutsi barenga 8000 biciwe kuri Kiliziya ya Mubuga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru