Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Musanze, bavuga ko mu gihe nta koranabuhanga kuri buri wese iterambere ritadashobora kugerwaho vuba bityo bagasaba Abanyarwanda kwitabira kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bagiramo uruhare mu kugeza iryo koranabuhanga kuri bose.
Babibwiye itangazamakuru kuri uyu iki cy’umweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, ubwo mu karere ka Musanze bari mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho, mu gikorwa cyari cyahawe intero igira iti "Nanjye Nzaba mpari ".
Ni umuhango wabayemo kwereka abaturage ko byoroshye gutunga telefone zigezweho, zizwi nka "smartphone" zitangwa na "Samsung 250" zishyurwa ibiceri 360 buri munsi.
Umukozi w’ikigo Samsung 250, witwa Hakorimana Emmanuel, yavuze ko bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda iterambere akomeje kugeza ku banyarwanda, by’umwihariko mu rwego rwo gukomeza korohereza abaturage gutunga smartphone.
Yagize ati: "Ikoranabuhanga n’iterambere bigomba kugendana, iyi ni gahunda ya leta yashyizweho kugira ngo Abanyarwanda bage bamenya amakuru ku gihe, bishyure imisoro bakoresheje EBM, bakore businesses zitandukanye, bifashishije smartphone."
Hakorimana yakomeje avuga ko baje i Musanze muri iki gikorwa cyo gushima ibyagezweho ndetse ngo bari baje kumurika na gahunda ya ’make make’ ariko bagashishikariza abaturage gutunga telefone zigezweho .
Ati: "Ndasaba urubyiruko gukomeza kurinda ibyiza u Rwanda rwagezeho, binyuze mu gukoresha smartphone ku mbuga nkoranyambaga ndetse ufashe telefone mu kigo cya Samsung 250 iyo yibwe tuguha indi ya kabiri."
Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Musanze, Habiyambere John ashimangira ko iyo habayeho ikoranabuhanga iterambere naryo ryihuta, igihugu kigatera imbere.
Ati: "Mwabonye amagorofa tumaze kuzamura mu mujyi wacu wa Musanze, imihanda irimo kubakwa, ndetse hari n’ibindi byinshi dukomeje gukora byose tubikesha Nyakubahwa PaulKagame, abaje kumurika ibikorwa byabo hano batandukanye mwabonyemo, n’ikigo cya Samsung250 cyaje, iki kigo nacyo gifite gahunda yo kugeza telefone nziza ku banyarwanda bose, kandi bagenda boroherezwa kwishyura make make."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gushima ibimaze yasabye abikorera bo mu karere ka Musanze gukomeza guhanga udushya, baguka mu bitekerezo byo gukomeza gutekereza ibiteza imbere Igihugu by’umwihariko iyi ntara.
Ikigo Samsung 250 kuri ubu gifite ishami mu mujyi wa Musanze.
Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Musanze





















