Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abasigaye muri BANNYAHE bimuwe igitaraganya

Thursday 15 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane inzego z’umutekano zabyutse zibuza urujya n’uruza ku batuye muri Kangondo ya mbere na Kibiraro, mu kagari ka Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe, bababwira ko bagiye kwimuka.

Aba baturage batangaje ko batunguwe n’icyo cyemezo bitewe na gahunda bari baragiranye n’Umujyi wa Kigali nyuma yo kubabwira ko bagomba kwimuka, bakerekeza mu karere ka Kicukiro mu Busanza mu mudugudu w’Ikitegererezo bubakiwe.

Umwe mu bapangayi bahakodeshaga yabwiye mamaurwagasabo ati: “Twari tugiye mu kazi mu gitondo saa kumi nimwe, kuko twebwe nk’abakozi bakora kwa muganga niyo masaha yacu, hanyuma duhura n’abasirikare mu muhanda baraduhagarika, turababaza tuti ‘ese kubera iki, habaye ikihe kibazo muri karitsiye? Baratubwira bati nta kibazo gikomeye cyabaye ariko murindire leta ibahe umwanzuro wa nyuma ku kijyanye no kwimuka.”

Bakomeza bavuga ko byageze mu gitondo babona hateye imodoka zije kubomura n’urubyiruko ruje kubatwaza ibikoresho batangira kubaziongisha ibyo mu nzu babijyana ku kagari ka Nyarutarama.

Umwe mu bari bafite umuryango w’abantu 8, baba mu nzu y’ibyumba bine. Avuga ko yari asanzwe afite inzu akodesha n’iyo abamo ariko akibaza ukuntu azaba mu nzu y’icyumba na salo n’aho ibikoresho bizajya.

Yagize ati “Turabyemera, urengena bibaho, ubwo turajya mu Busanza, nonese twajyahe? Aho nari ntuye bambariye Miliyoni 19.5Frw. Ntabwo zihakwiriye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo aba baturage bari batuyemo, buvuga ko abaturage bari kwimuka ku bushake.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yagize ati “Abantu barimo kwimuka ku bushake bwabo kandi uko bavamo turabatwara mu nzu bubakiwe Busanza.”

Abajijwe niba udafite ubushake bwo kwimuka, Umwali Pauline yagize ati “Ntawutari bubugire.”

Aba baturage bari basigaye muri Kangondo na Cyibiraro bavuga ko bari bategereje kuzimuka ku cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022, ndetse bategereje imyanzuro izava mu rubanza bafiotanye n’Umujyi wa Kigali ruri mu rukiko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru