Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abasore n’inkumi 2319 bashya basoje amasomo abinjiza muri Polisi y’u Rwanda

Saturday 20 November 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu i Gishari mu karere ka Rwamagana, Polisi y’u Rwanda yakiriye abasore n’inkumi bagera ku 2319 basoje amasomo abinjiza mu mwuga nk’abapolisi bato.

Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bamaze amezi 12 mu myitozo n’amasomo abagira abanyamwuga.

Bahawe amahugurwa y’ibanze mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha birimo ruswa, ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba n’ibihungabanya umutekano wo mu muhanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi agaragaza ubushake bwa leta n’ubuyobozi bwa polisi mu kubaka uru rwego no kurufasha kuzuza inshingano zarwo.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.

Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.

Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza ari na ko bazakomeza guhugurwa mu kazi aho bazaba bari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru