Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Abo batorotse rero bashobora kugenda bagakora imitwe yahungabanya umutekano w’igihugu-Hon. Mukabunani

Wednesday 12 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Hashize iminsi inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite utoye itegeko rigenga polis y’u Rwanda, rifitemo ingingo yateje impaka mu bantu, aho riteganya ibihano birimo n’igifungo ku mupolisi watorotse akazi.

Ikiganiro cyose kuri iyi nkuru: https://www.youtube.com/watch?v=NbpzJNd2MEY&t=3s

Mu ngingo zasuzumwe n’inteko rusange y’abadepite harimo iya 63 y’uyu mushinga w’itegeko, iteganya igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ku mupolisi uzatoroka akazi mu gihe kirenze iminsi 15.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, Hon. Mukabunane Christine, yasobanuye impamvu z’itegeko, avuga ko hagamijwe kwirinda ibyahungabanya umutekano.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Mama urwagasabo tv, ubwo yabazwaga impamvu kuva mu kazi ku mupolisi adasezeye bigiye kuba icyaha kandi gihanirwa.

Yavuze ko ibyo bigiye gukorwa mu buryo bwo guca intege ababikora nkana kuko ngo baba bafite ubumenyi ku bijyane n’umutekano kandi ngo bashobora kurema ibico bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Baba bafite ubumenyi butandukanye mu byo kurinda umutekano, abo batorotse rero bashobora kugenda baka bakora imitwe yahungabanya umutekano w’igihugu bikaba byaba bibi muri rusange. Ikindi muri iyo myitozo leta iba yarabatanzeho amafaranga; kuba rero ayo mafaranga yabatanzweho bagatoroka, icyo bari babitezeho ntibakibone bikwiye guhanirwa kugira ngo babice intege.”

Yakomeje avuga ko muri polisi hari uburyo bwo gusezera ku mupoliis ubishaka.

Ati: “Ko hari uburo bwo gusezera ushaka kuvamo kuki atajya gusezera ngo avemo aho kugira ngo ajye gutoroka? Bakavuga ngo ashobora kuba atorotse kuko afite imigambi mibi, kuki atoroka kandi hari uburyo bwo gusezera nk’uko muri status ya polisi birimo.”

Hon Mukabunani avuga ko ibyo iri tegeko bitarebaho kuko hari irindi rigenewe iby’imishahara.

Uuvugizi wa polisi CP John Kabera we yavuko ntampamvu yo kuvuga ku itegeko ritarasohoka, gusa yanabwiye abapolisi ku bijyanye no kuba ngo batemererwa gusezera igihe babishakira.

Mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yagize Ati: “Niba hari abapolisi bavuga ko iyo usaba kuva mu gipolisi nk’uko ubishaka, ubabwire ko igipolisi atari urwego rwinjirwamo aho ushakiye cyangwa wiboneye maze ukanasohokamo uko wiboneye n’aho wiboneye. Amategeko agomba gukurikizwa kandi abasanzwemo bakwiye kuba bayazi, murakoze.”

Gusa nubwo bimeze bityo hari abandika bashaka gusezera kubera impamvu zitandukanye harimo n’umushahara muke ariko bakabibangira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru