Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Afurika y’Epfo: Minisitiri yasabye abanyeshuri b’abakobwa ’gufungura ibitabo bagafunga amaguru’

Friday 14 January 2022
    Yasomwe na

Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo,
Phophi Ramathuba arimo kotswa igitutu bikomeye muri iki gihugu nyuma yuko abwiye abanyeshuri b’abakobwa gufungura ibitabo bakavoma ubwenge, bagafunga amaguru yabo.

Ramathuba yavuze ayo magambo mu ruzinduko yari yagiriye ku ishuri ryisumbuye mu rwego rwo kubashishikariza kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no kugabanya ikigero cy’abatwara inda bakiri abangavu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze amagambo ye, banibaza impamvu yayabwiye abakobwa bonyine.

Madamu Ramathuba yashyigikiye ubutumwa bwe, avuga ko bwari bunagenewe n’abahungu.

Uyu Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Limpopo, ku wa gatatu yari yasuye ishuri ryisumbuye rya Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ku munsi wa mbere w’umwaka mushya w’amashuri.

Yabwiye abanyeshuri ati: "Ku mwana w’umukobwa ndagira nti: Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane".

Yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n’abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y’imiterano ndetse n’amatelefone agezweho.

Amagambo ye yatumye anengwa bikomeye, nyuma yuko videwo y’ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: "Ubu si uburyo buboneye [bukwiye] bwo kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira icyemezo ku kuyikora".

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Siviwe Gwarube yavuze ko ayo magambo "ateje ikibazo gikomeye".

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati: "Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n’aba banyeshuri ku kwifatira icyemezo ku gukora imibonano... None uregeka ikibazo ku bahohoterwa. Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa".

Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rw’amakuru TimesLIVE rwo muri Afurika y’epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugiro (context) yayo, kandi ko yanayabwiraga n’abahungu.

Yagize ati: "Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n’abakobwa".

Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo "bakiriye neza ubutumwa" bwe.

Yagize ati: "Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande".

Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y’imyaka 17 babyaye muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 2020.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, uvuga ko kutagira ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse no kutabona serivisi z’ubuzima zikwiye kandi zihendutse, ari bimwe mu bintu by’ingenzi bituma abakobwa b’abangavu batwara inda muri Afurika y’epfo.
BBC Gahuza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru