Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more
  • 9 March » ACCESS FINANCE RWANDA YATANGIJE GAHUNDA YO GUFASHA ABACURUZI BATO KUBONA IMARI – read more
  • 9 March » REG VC YEGUKANYE MEMORIAL KAYUMBA 2026 ITSINZE GISAGARA VC – read more
  • 6 March » Gisagara: Umugore yiciwe mu rugo yari yaje kuguramo ibishyimbo – read more

Musanze: Ubusinzi Intandaro y’amakimbirane mu miryango

Thursday 25 September 2025
    Yasomwe na

Ikibazo cy’ubusinzi bukabije ni kimwe mu bibazo bikomeje gutiza umurindi amakimbirane mu miryango mu karere ka Musanze.


Ubusinzi n’ikibazo ku bashakanye.

Ibi byagarutsweho ubwo mu murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Amajyaruguru.


Imiryango 35 yabanaga itarasezeranye yasezeranye.

Mu biganiro byo gusasa inzobe bakabwizanya ukuri byahuje abaturage na Minisiteri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango bagaragaje ko ubusinzi bukomeje kuba umuzi w’amakimbirane aho ngo n’abagore batagitinya kujya kuringanira n’abagabo kuri Kontwari.


Minisitiri Uwimana Consolee yaganiye n’abaturage babwizanya ukuri ku bibazo byugarije umuryango.

Mukanoheri Annociata yagize ati’Impamvu mbona abagore bajya mu tubari nuko bumvise ihame ry’uburinganire nabi, Abagore bagenzi banjye bageza saa sıra z’ijoro bari mu tubari ibi rero nibyo bikurura y’amakimbirane ahanini mu miryango kuko ntabwo wahurira n’umugabo mu kabari ngo nutaha mubure kurwana.”


Meya w’akarere ka Musanze niwe wasezeranyije imiryango yabanaga itarasezeranye.

Undi muturage yagize ati”Muri musanze inzoga zirahari nyinshi kandi zose icyo ntaheruka kubona ni kanyanga, Nyakubahwa Minisitiri bya bibazo byose mwavuze biri mu miryango biterwa nubwo businzi bukabije hano, ibaze umugore kuri kontwari, umugabo kuri kontwari ubwo abana nihahandi bazaba inzererezi , bajye mu mirire mibi kuko babuze ubitaho.”

Nadine Gatsinzi umutoni Umugenzuzi mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ryihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu GMO, yasabye abaturage kwirinda inzoga kuko ari ikintu kibi.

Ati”Ntabwo inzoga zubaka umuryango zirawusenya, niho uzumva abana bagwingiye, abana bishora mu biyobyabwenge, amakimbirane mu miryango by’umwihariko hano muri Musanze ubusinzi burakabije ngira Igihugu cyatangije gahunda ya tunyweless, Icyo twabwira abaturage ndetse n’abayobozi nukwirinda izi nzoga ntabwo zangiriza umuryango gusa ahubwo zangiriza n’ubuzima bwabo.”

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee wari umushyitsi mukuru muri ibi birori.


Minisitiri yagiranye ikiganiro n’abaturage.

Ati”Umwana wabuze mama bimugiraho ingaruka kandi ubuzima bwe bwose, mbasabe rero badamu mugaruke mu nshingano, mugaruke mu rugo uburinganire ntabwo ari ukuringanira kuri kontwari ngo yatashye saa sita nanjye nzataha saa saba urwo rugo ntacyo rwageraho mbasabe icyo kintu mugikosore cyane muri Musanze birakabije.”

Muri Ibi birori kandi habayeho nigikorwa cyo gusezeranya imiryango irenga 30 yo mu karere ka Musanze yabanaga itarasezeranye.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru