Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Amajyaruguru: Dr. Kayitesi yanenze abayobozi badatanga serivisi nziza

Tuesday 29 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usata Kayitesi yanenze abayobozi badakora neza ibiri mu nshingano zabo kandi bakaguma mu kazi.

Yabibanengeye Mu nama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu turere tugize iyi ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: "Ugasanga umuntu ashinzwe nk’uburezi mu murenge yubatse amashuri agasenyuka mu gihe kitageze no ku mezi abiri, uwo muntu ntakurikiranywe kandi noneho agahama mu kazi; biteye isoni!"

Yakomeje avuga ko nubwo hari intambwe igenda iterwa mu miyoborere muri iyi ntara hari byinshi bigikenewe gukorwa , birimo gukora ibintu abantu babishyizeho umutima, aho avuga ko aho bafite inenge.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yavuze ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa bagiye kwicara bakarebera hamwe icyakorwa kugira ngo bikosorwe, umwaka utaha ibipimo bizabe bimeze neza.

Yagize ati: "Tugiye kwicara n’abafatanyabikorwa twongere tuganire, tubikosore kandi icyo tugiye gukora ni uguhuza imbaraga kugira ngo ibi byose twanenzwe bizagende neza umwaka utaha."

Abajijwe ku bakora amakosa ahanini ajyanye n’imyubakire y’ibikorwa remezo birimo amashuri amara icyumweru kimwe agatwarwa n’ibiza, Guverineri Nyirarugero yavuze ko ababyitwayemo nabi barimo kubazwa inshingano.

Yagize ati: "Amashuri yubatswe akaguruka mu gihe gito ku bugenzuzi bwakozwe abagiye babigiramo uruhare barabazwa inshingano."

Byagaragaye ko mu ntara y’Amajyaruguru hejuru ya 50% batabona abatanga serivisi mu gihe babakeneye, hakaba n’abari ku kazi ariko batita ku nshingano.

Ubushakashatsi bwa CRC2022 bugaragaza ko muri iyi ntara y’Amajyaruguru hari ibyiciro bikiri hasi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko mu buhinzi, ubutaka n’imiturire, ibikorwaremezo, uburezi no kuzamura imibereho myiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru