Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Amajyaruguru: Imvura idasanzwe yangije ibikorwa remezo birimo amashuri

Thursday 10 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Calude

Henshi mu gihugu by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru, mu turere dutandukanye imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yangirije ibikorwa remezo birimo n’amashuri aho ibisenge byagurutse.

Ni imvura yaramutse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2022, ivanze n’inkuba n’umuyaga yasenye bimwe mu bikorwa remezo byinshi birimo amashuri, n’ibindi bikorwa bitandukanye by’abaturage.

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo aho yabashije kugera yasanze bimwe mu bisenge by’inzu n’amashuri byagiye biguruka ku buryo wabonaga ko imvura yaguye yari ifite umuyaga mwinshi byatumye ibisenge bibambuka ku mazu.

Twagerageje kugera mu murenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze ku kigo cy’amashuri cya Karwasa aho twasanze inzu itegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri yabambutse ariko ku bw’amahirwe akaba nta muntu wahitanywe n’ibi biza byabereye kuri GS karwasa.

Ahandi habaye ibiza by’imvura ni ku mashuri ya Ryandinzi ryo mu Murenge wa Gashaki.

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu karere ka Musanze Kamanzi Axelle yabwiye itangazamakuru ko bakibarura ibyangijwe.

Yagize ati: “Ku bufatanya na Minisiteri y’Ubutabazi MINEMA n’abandi bafatanyabikorwa
turihutira gusana ibyangiritse no kugoboka abagizweho ingaruka n’ibi biza”.

Mu karere ka Rulindo naho imvura yasenye bimwe mu bikorwa remezo mu gihe kandi mu karere ka Gicumbi naho hari ibyangiritse.

Mu karere ka Gakenke naho ku mashuri ya EP Musenyi riherereye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Muhondo amashuri yasenyutse cyane kuko ibyumba byose uko ari bitanu byigirwamo n’ahategurirwa amafunguro byangiritse .

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru inzego zitandukanye zarimo zibarura ibyangirijwe kugira ngo babone ibibare fatizo y’ibikirwa byagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru