Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati ‘CECAFA’ ryamaze gutangaza ko ibihugu bigera mu 8 birimo n’u Rwanda bizitabira CECAFA y’abagore iteganyijwe mu mpera hagati ya tariki 22 Gicurasi na 5 kamena 2022.
CECAFA y’uyu mwaka biteganyijwe ko izabera mu gihugu cya Uganda, ku kibuga cya FUFA Technical Centre, ikibuga giherereye mu mujyi wa Njeru muri Uganda .
Bwana Yussuf Mossi ubarizwa muri Kanama gashinzwe gutegura amarushanwa muri CECAFA, yabwiye CAF ko ibihugu 8 byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa birimo n’u Rwanda.
Aganira n’urubuga rwa CAF yagize ati, "Yego nibyo kwiyandikisha byarangiye mu cyumweru gishize, amakipe 8 niyo yamaze kwemeza ko azitabira, ubu rero turimo gutegura uko tombola yazakorwa mu minsi mike iri mbere."
Mu bihugu bizitabira iri rushanwa burimo Uganda, Rwanda Burundi, Djibouti, Ethiopia, Tanzania, na Zanzibar na South Sudan
Ibihugu byo mu karere bikunze kwitwara neza muri iri rushanwa birimo Igihugu cya Kenya na Tanzania byagarageje ko bifite ubunararibonye muri CECAFA.






















