Tuesday . 9 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ambasaderi wa Misiri agiye kuzamura urwego rw’Ubucuruzi mu myaka azamara mu Rwanda

Thursday 3 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud El Banna yatangaje ko mu myaka azamara ahagarariye igihugu cye mu Rwanda agiye guahyira imbaga nyinshi mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nyuma yo kuganira na Perezida Kagame bagasanga mu myaka ishize haribanzwe cyane ku mubano mu bya politiki.

Yabitangaje ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Jean Damascene, kuri uyu wa kane, tariki ya 3 Mutarama 2022.

Ambasaderi Rania yavuze ko nubwo ibihugu byombi bifite umubano mwiza mu bya politiki ariko mu by’ubucuruzi bitaragera ku rwego rwifuzwa.

Yakomeje avuga ko yabishyize mu mihigo ubwo yahuraga na Nyakuhabwa Perezida Kagame.

Ati "Nagira amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida, tuvugana ku mishinga y’ishoramari mu bihugu byombi, ambwira ko idahagije. Arambwira ngo mu gihe nzamara hano nzayongere, Imana ibimfashijemo igihe nkiri hano nareshya abashoramari.

Hari na bamwe batangiye kumpamagara kuko hari abashaka gutangira gutumiza ikawa n’icyayi by’u Rwanda."

Perezida wa Sena yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye, cyane ko Misiri ifata u Rwanda nk’isoko y’uruzi rwa Nil.

Yavuze kandi ko Misiri ifite imishinga itandukanye izungukira ibihugu byombi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru