Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Amerika itangiye kotsa igitutu Uganda igiye gushyiraho itegeko rihanna ubutinganyi

Thursday 23 March 2023
    Yasomwe na

Hashize iminsi ibiri Inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rihana ubutingangi n’ababushyigikira, ndetse rikagira n’ingingo ivuga ko uzabufatirwamo azahanishwa urupfu.

Ni itegeko Amerika yasamiye hejuru ihita isaba Leta ya Uganda gutekereza kabiri ibyo igiye kwishoramo.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko uyu mushinga w’itegeko urwanya abatinganyi ubangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu anasaba guverinoma kongera gutekereza neza ku ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Umushinga w’itegeko wemejwe n’abadepite muri Uganda uteganyiriza igifungo kirekire umuntu wese bigaragaye ko ari umutinganyi.

Abantu bo mu mashyirahamwe ashyigikira uburenganzira bw’abatinganyi nabo bashobora kujya bafungwa nk’uko iri tegeko ribiteganya

Uyu mushinga w’itegeko urenze kure andi mategeko yari asanzweho muri Uganda abuza gukora imibonano mpuzabitsina ku bahuje igitsina kuko wo ubateganyiriza ibihano bikomeye.

Kugira ngo bibe itegeko bigomba gusinywa na Perezida Yoweri Museveni, nawe umaze igihe agaragaza kudashyigikira abatinganyi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru