Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Antoine Cardinal Kambanda yahawe inshingano z’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gaturika ku isi

Friday 18 December 2020
    Yasomwe na

Antoine Cardinal Kambanda yahawe inshingano nshya na Papa Francis, amushinga Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatulika ku Isi, akazibanda cyane cyane ku mu bihugu birimo amahame atoroheye kiliziya nk’ibiri mu nzira y’Amajyambere.

Uyu ni umwanya ukomeye cyane muri Kiliziya Gatulika kuko uwuhawe aba ashyizwe mu cyo umuntu wagereranya na Minisiteri ishinzwe iyogezabutumwa ku isi.

Umuntu wese ubaye Cardinal agira aho ashyirwa muri Guverinoma ya Papa ni yo mpamvu ku wa 16 Ukuboza Papa Francis yashyize mu myanya aba-Cardinal bashya aherutse kwimika.

Kongeregasiyo “Congrégation” y’iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolik yashyizweho na Papa Gregory XV muri Kamena 1622, ifatwa nk’ihuriro rishinzwe kwamamaza amahame n’ukwemera kwa Kiliziya, ibizwi nka “Propaganda Fide”.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Régina Pacis, Ntagungira Jean Bosco, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko ubusanzwe umuntu wese ugizwe Cardinal ahabwa n’izindi nshingano.

Yagize ati “Iyo bataba muri Roma baba muri diyosezi zabo, burya baba bagomba kugira na Dicastère babarizwamo bakaba basa n’abari mu Nama y’Ubutegetsi yayo kugira ngo bajye bamenya ibikorerwamo, batange ibitekerezo, buri wese kugira ngo atange umusanzu kuri serivisi z’imirimo ya Papa.”

Dicastère muri Kiliziya Gatolika wayigereranya na Minisiteri isanzwe. Uyirimo si ngombwa ko ajya kuba i Roma, bivuze ko Cardinal Kambanda azajya ajya gukora imirimo ye aturutse i Kigali aho asanzwe aba.

Inshingano Dicastère Cardinal Kambanda yashyizwemo ni ukwamamaza ukwemera ku Isi hose, ndetse ni yo iba ifite inshingano zo guha umurongo kiliziya mu bikorwa bijyanye n’iyogezabutumwa birimo nko gushyiraho inzego z’abapadiri, guharanira ko havuka inzego nshya zishinzwe iyogezabutumwa ndetse n’inyandiko zaba zikenewe muri Kiliziya zijyanye nabyo.

Iyi congrégation ni yo yashyizeho itegeko ryo mu 1659 rizwi nka Magna Charta ribuza imigenzo imwe n’imwe y’igihugu ko yasanishwa n’ukwemera gatolika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru