Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

António Guterres yanenze abareberaga Jenoside ikorwa ntibayihagarike

Thursday 7 April 2022
    Yasomwe na

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yanenze ibihugu byabonaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo gukorwa bikarebera, bikicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa nyamara bari bafite ubushobozi bwo kugira igikorwa kihuse.

Yabivuze mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubutwari bw’abayirokotse banze guheranwa n’amateka.

Yashimangiye kandi ko ari umwanya wo kuzirikana ku kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga, UN.

Yakomeje ati "Jenoside ntabwo yari impanuka cyangwa ikintu kidashobora kwirindwa. Ni igikorwa cyateguwe kandi kiba ku manywa y’ihangu. Nta muntu n’umwe wakurikiranaga ibibera ku Isi cyangwa warebye amakuru wari guhakana ubugizi bwa nabi bwari burimo gukorwa."

Akomeza agira ati, "Nyamara bake cyane ni bo babyamaganye– ndetse bake cyane kurushaho ni bo bagerageza gutabara. Hari byinshi byari bikwiye kandi byashoboraga gukorwa. Igisekuru kirahise nyuma y’ibyabaye ariko ipfunwe riracyahari."

Guterres yavuze ko mu kwibuka Jenoside yakozwe mu myaka 28 ishize, ari ngombwa ko abantu bibuka ko bakwiye kugira amahitamo meza, bagahitamo ubumuntu aho kuba urwango; impuhwe aho kuba ubugome; ubutwari aho kuba ubugwari; n’ubwiyunge aho kuba umujinya.

Yavuze ko muri iki gihe abantu bakwiye kumva ko badakwiye kurebera amahano akorwa, nyamara ngo hari aho bikomeza kuba mu bihugu byinshi haba muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati n’ahandi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru