Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ba bagabo bashatse gutorokesha Kizito bakatiwe

Friday 22 October 2021
    Yasomwe na

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atanu Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa nyakwigendera Kizito Mihigo, runategeka ko Ngayabagiha Joël wagombaga kwerekana inzira afungwa amezi atatu mu gihe Harerimana Innocent wamutwaye yagizwe umwere.

Ni urubanza rusomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aba bagabo uko ari batatu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo afungwa imyaka itanu n’amezi atanu mu gihe uwagombaga kwerekana inzira banyuramo binjira mu Burundi yakatiwe gufungwa amezi atatu naho umushoferi wabatwaye agirwa umwere.

Umugambi wo gushaka gutoroka watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y’uko Kizito atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ariwe winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye. Harerimana we ni we wari umushoferi muri icyo gikorwa.

Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y’u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

Igihe cyanditse ko umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ku wa 13 Gashyantare ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kizito Mihigo afatiwe mu Karere ka Nyaruguru.

Yari inshuro ya kabiri atawe muri yombi kuko mbere yaho mu 2014 yafashwe aza no gukatirwa n’inkiko mu 2015 gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Muri Nzeri 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yasanzwe yiyahuye agapfa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera yari afungiwemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru