Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ba njyanama b’uturere na Nyobozi batowe bahuriye mu mwiherero i Gishari

Tuesday 23 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Abayobozi 500 baherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama na Nyobozi mu Turere twose wongeyeho na komite nyobozi ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali bahurijwe i Gishari mu karere ka Rwamagana mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu mwiherero mbere yo gutangira imirimo mishya ku batowe.

Aya mahugurwa aje nyuma y’umunsi umwe abayobozi bashya mu nzego z’ibanze barahiriye inshingano, muri manda y’imyaka itanu bagiye kuyobora.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti niwe wabahaye ikaze

Bagaragaye bose mu mpuzankano ya Polisi y’u Rwanda, bambaye n’agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda covod19, bicaye mu cyumba mberabyombi bakurikiye amahugurwa abagenewe abafasha gutyaza ubwenge mu kazi bagiyemo.

Ubwo yagiraga icyo atangaza nyuma y’uko za Njyanama na Nyobozi zose zabonaga abazijyamo, Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bashya kuzirinda amatiku ahubwo bagakorera hamwe.

Yabibukije ko inshingano yabo ya mbere ari ugusenyera umugozi umwe hagamijwe iterambere ry’umuturage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru