Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Bakina bya gicuti Musanze fc yatsinze Marine fc, abanyamahanga bahabwa ikaze

Monday 7 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Musanze fc nyuma yo kwiyubaka bakomeje gukina imikino ya gicuti bitegura shampiyona 2023-24 y’icyiciro izatangira tariki ya 18 Kanama 2023 aho yabimburiye kuri Marine fc maze bayitsindira mu rugo ibitego 3-2.

Ni umukino wabaye ku cy’umweru tariki ya 6 Kanama 2023 kuri sitade Umuganda aho Musanze fc yari yamanukanye abakinnyi bayo bose bashya yaguze kugira ngo ibasuzume irebe ko bazahatana muri shampiyona.

Amakipe yombi mu gice cya mbere yatangiye ubona yigana ubona ko abakinnyi batarabasha kumenyerana ku buryo guhererekanya umupira byari bigoranye ,gusa wabonaga bafite inyota y’ibitego ndetse byatumye abasore barimo Nkundimana Fabio ku ruhande rwa Marine fc bigaragaza cyane, mu gihe ku ruhande rwa Musanze fc Peter Aglebevor na Iradukunda Bertrand baherutse gusinyisha bigaragaje cyane basoje iminota 45’ bafite ibitego 2-2.

Mu gice cya kabiri Musanze fc yaje irimo kurusha Marine fc ndetse byaje gutuma ibona ikindi gitego cya gatatu cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique umukino urangira ari ibitego 2-3 bya Musanze fc.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umutoza wa Musanzefc Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba yavuze uburyo yabonye abakinnyi yaguze ndetse akomoza no kuri Habyarimana Eugenie umaze igihe atagaragara mu myitozo.

Yagize ati: "iyi niyo match ya mbere iri ku rwego rwa shampiyona dukinnye, ni byiza koko turatsinze, kwari ukureba abakinnyi dufite uburyo bazitwara muri shampiyona ndetse no kuzamura fitness ku bakinnyi, iminsi igera mu 10 isigaye tuzaba twazamuye Automatism, ku bijyane na Eugene Habyarimana maze icyumweru ntamubona ntanubwo yigeze ambwira ko agiye Ntamakuru ye mfite ndetse n’ubuyobozi ntakintu bwigeze bumumbwiraho."

Ku ruhande rw’umutoza Yves Rwasamanzi yavuze ko agifite icyuho mu bwugarizi aribyo agiye kugenda akosora ndetse yavuze ko bamaze gusinyisha Umunyamabanga umwe bitandukanye na politike bari bihaye mu myaka yatambutse yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Yagize ati:"Ndacyafite icyuho mu bwugarizi niho tugomba gukosora ariko ikipe yanjye imeze neza, kuko baracyari bato nkibisanzwe ubutaha muzabona ikipe itandukanyeniyo muri kubona ubu, Ku bakinnyi b’abanyahanga mutegereze igihe kizabaha igisubizo."

Muri iyi kipe ya Marine fc ifite intego yo kuza mu makipe 8 ya mbere yagaragayemo Umukinnyi umwe w’umunyamahanga witwa Iddy_Ngoyi ndetse hari n’abandi bashobora kwiyongeramo.

Musanze fc irimo kwitegura gukina undi mukino wa Gicuti na AS Kigalli mbere yo gutangira shampiyona.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru