Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’Igihugu ya Brésil yamaze yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi nyuma yo gutsindwa na Croatia kuri penaliti 4-2.
Ni umukino wa 1/4 cyirangiza wabaye kuri uyu wa Gatanu muri Quatar, tariki ya 9 Ukuboza 2022 aho amakipe yaje mu kibuga yakaniranye gusa byatumye umukino urangira banganyije ibitego 1-1.
Nyuma y’iminota 90’ y’umukino warangiye ari 0-0, byasabye ko hongerwaho indi minota 30 y’inyongera.
Abakinnyi b’amakipe yombi binjiye mu mukino hakiri kare banafite inyota yo kugera imbere y’izamu bagatsinda hakiri kare, nubwo kubona ibitego byakomeje kugorana , aho abasore ba Brazil barimo Neymar bagiye bahusha uburyo bwari bwabazwe.
Ikipe ya Brazil yakomeje guhatana ishakisha andi mahirwe y’Igitego gusa mu minota 15’ ya mbere Coatia yabonye umupira mwiza wagaruwe mu rubuga rw’amahina na Josip Juranovic, ariko Mario Pasalic na Ivan Perisic ntibawukoraho, ujya hanze.
Croatia yari hejuru ya Brésil mu gukina umupira uryoheye ijisho cyane cyane hagati mu kibuga no mu mipira inyura mu mpande, kuko abasore barimo Modric bagiye bahana haha imipira neza . mu minota 30, aho na Brazil yatangiye kujya ifata imipira igahana hana neza mu kibuga , bubaka uburyo bw’ibitego.
Ikipe ya Brésil isanzwe izwiho gukina umupira wo guhererekanya mu kibuga, kuri iyi nshuro byari byanze ahubwo byakinwaga na Marcelo Brozovic, Luka Modric na Mateo Kovacic barimo bakina neza cyane.
Iminota 45’ ibanza y’umukino yarangiye nta kipe Ireby mu izamu ry’indi Nubwo amakipe yinjiye mu mukino afite ishyaka, nta wigeze abasha kubona igitego., bakomeje gutana mu mitwe.
Mu gice cya kabiri cyatangiye Brésil isatira cyane iza no kubona amahirwe ku munota wa 48 yashoboraga kubyara igitego, ariko Vinícius José ananirwa gushyira mu izamu kuko Josko Gvardiol yashyize umupira hanze.
Muri iki gice cya kabiri Croatia yagikiniye inyuma cyane mu kibuga cyayo isa niyugarira , aho yokejwe igitutu na Brazil gusa ntabwo thiago Silva na Corrêa Marquinhos batumaga bagera imbere y’izamu ryabo, kuko bagiye imipira yose bayizibira.
Brésil yakomeje gukina ishaka igitego ariko biranga ku buryo bugaragara kurusha Croatia.ndetse Iminota 90’ y’umukino yongeweho iminota 4’ ariko nayo irangira nta gitego kibonetse , aho umusifuzi yongeyeho iminota 30’.
Igice cya mbere muri twa tunota tw’inyongera Brésil yakinnye cyane isatira izamu rya Croatia ndetse umupira ntiwarenganga mu kibuga cya Croatia, byatumye abakinnyi bugariraga bananirwa cyane, bitwe nicyo gitutu byatumye Kizigenza Neymar atsindira Brazil igitego cya mbere ku munota wa
Umutoza wa Brazil Tite yahise akora impinduka akuramo uwo bita Eder Militao ashyiramo Alex Sandro, akuramo na Lucas Paqueta ashyiramo Rodrigues Fred kugira ngo akomeze hagati no mu bwugarizi, byagaragaraga ko ariho Croatia ikomeye.
Croatia imaze kwinjizwa igitego yabaye nkikanguka kuko yatatse cyane ishaka kwishyura igitego yari imaze gutsindwa, ariko bikomeza kwanga aho Brazil nayo yakomeje kujya gushaka igitego cya kabiri.
Byahinduye isura ubwo umusore wa Croatia yishyuraga iki gitego cyatsinzwe na Bruno Petkovic , ndetse byatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1 umukino bawongeraho iminota ibiri, ariko ntihagira ubasha kubona ikindi gitego aho bahise bitabaza Penaliti.
Brésil ntabwo yigeze ihirwa na penaliti kuko iyo bateye mbere bayishyize mu maboko y’umuzamu wa Croatia , ndetse byatumye ikatisha itike ya 1/2 .
Amateka yisubiyemo kuko n’ubundi Croatia yageze muri mu 2018, kuri ubu
Croatia izahura n’ikipe igomba kuva hagati ya Argentine n’u Buholandi, arinabwo ha amenyekana ikipe izagera ku mukino wanyuma.























