Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Bugesera: Uwemera ko yishe umugore we kuko amuca inyuma ashobora gufungwa burundu

Monday 17 May 2021
    Yasomwe na

Ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica uwo bashakanye bumusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza .

Icyaha uregwa akekwaho cyakozwe ku itariki ya 23 Mata 2021 ari mu rugo rwe, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, ho mu Ntara y’Iburasirazuba, aho uyu mugabo yafashe ishoka ayikubita umugore we mu musaya aramwica.

Ukekwaho icyaha yiyemerera icyaha agasobanura uburyo yagikozemo , akavuga ko yabitewe n’uko yakekaga ko amuca inyuma.

Ibi bikorwa bikaba bigize icyaha cy’ubwicanyi buturutrse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rigena ko uwishe umuntu ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru