Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje kutazatenguha Chairman w’Umuryango

Monday 5 August 2024
    Yasomwe na


Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu karere ka Burera baravuga ko ibyo chairman wabo yabasabye gufatanya nawe muri iyi manda nshya bazabishyira mu bikorwa, batazigera bamutenguha ngo bamutererane mu gukomeza urugamba rw’iterambere.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo bishimiraga umusaruro wavuye mu matora yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2024 aho umukandida PAUL KAGAME akaba na Chairman w’umuryango wa RPF Inkotanyi yatsinze n’amajwi 99.18%.

Umulisa Gisele ni umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, yagize ati: "Twaje kwishimira instinzi twabonye mu matora y’umukuru w’Igihugu, rero muri iyi manda y’imyaka itanu urugamba rw’iterambere rurahari kandi icyatumye tumwizera azabitugezaho dufatanyije, ntituzagutenguha.
Nkuko mwumvise muri siloga, turavuga ngo ’Paul Kagame turagushyigikiye kandi ntituzagutenguha mu guteza u Rwanda rwacu imbere."

Aba banyamuryango bakomeza bavuga ko hari aho akarere ka Burera kavuye n’aho kageze ubu mu iterambere rigaragarira buri wese, akaba ariho bahera bashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye myiza ibereye Abanyarwanda bose.

Bizimana Jean Pierre nawe ni umunyamuryango wa RPF Inkotanyi nawe yagize ati: "Gutora umukandida wacu Paul Kagame rwari urucabana! Ngira ngo turishimira intsinzi twagezeho kandi hano mu karere ka Burera hari byinshi twagezeho, murabona ko dufite ibiro byiza by’Akarere, dufite kaminuza ya Global Health Equity, barimo kudukorera n’imihanda myiza, mu minsi mike izaba yuzuye, kandi abanya-Burera dufitanye amateka akomeye na RPF Inkotanyi kubera ko ariho hatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu."

Chairperson w’umuryango wa RPF Inkotanyi mu karere ka Burera akaba n’umuyobozi w’Akarere Mukamana Soline avuga ko ibikorwa byo kwamamaza no gutora byagenze neza kandi umusaruro wavuyemo ngo ugaragarira buri wese.

Yagize ati: "Twaje kwishimira instinzi twabonye mu matora y’umukandida wacu, kandi ndasaba abanya-Burera guhaguruka tugafatanya na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kugira ngo ibikubiye muri Manifesto ya manda y’imyaka itanu izabashe kugerwaho. Imbaraga twakoresheje twamamaza nizo tugomba gukoresha muri iyi manda kandi abanya-Burera turiteguye, dufite ubushake kandi tukabikora tutazuyaje kugira ngo twubake u Rwanda rwacu twifuza, tuzashyira umuturage ku Isonga, muri ya mvugo igira iti: "Duhari ku bwanyu."

Chairperson yakomeje asaba abakozi bose b’Akarere ka Burera gukora cyane bidasanzwe kuko bahembwa buri kwezi. Yongeye gushimangira ko umukozi uwo ari we wese uzagenda biguruntege, adakora neza inshingano agomba gukora batarikumwe muri uru rugendo.

Nyuma y’umuhango wo kwishimira intsinzi banacinye akadiho

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru