Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Abatuye Nemba bamaze imyaka itanu bashije ikibanza ngo bahabwe ivuriro rito bemerewe, amaso yaheze mu kirere

Tuesday 12 July 2022
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nemba aKagari ka Kivumu, mu karere ka Burera, barasaba Leta guhabwa ivuriro rito (Poste de santé) bamaze imyaka irenga itanu bemerewe n’ubuyobozi nyuma y’uko basabwe gusiza ikibanza bazubakamo iryo vuriro rito, none amaso yaheze mu kirere.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka Kagari ka Kivumu binubira uburyo babeshye ivuriro n’ubuyobozi bakaba bavuga ko kutagira ivuriro mu gace batuyemo bitera bamwe kurembera mu ngo, cyane ku babyeyi mu gihe bagiye kubyara ndetse n’abana bato.

Umwe mu baturage bagirwaho ingaruka n’icyo kibazo, Biseruka Simon yagize ati "Turasaba ivuriro hano iwacu, abagore bacu barembera mu rugo mu gihe cyo kubyara, babuze uko bagera kwa muganga, bigasaba ko bahekwa mu ngobyi za Kinyarwanda, bamwe bakabyarira mu nzira bagahura n’ibibazo bikomeye."

Uwitwa Muhawenimana nawe yagize ati "Ntabwo bitworohera mu ngendo dukora tujya gushaka ibitaro, urabona ko nta n’imihanda tugira, aho dutuye hano muri aka gace karimo imisozi myinshi, ibyo byose bikagira ingaruka ku buzima bwacu, mutuvuganire turebe ko natwe twagira ivuriro tukajya twivuza nk’abandi."

Uyu muturage akomeza agira ati "Yewe aha iwacu dutuye iyo turwaje umuntu tumuheka kuri za moto kuko ntayandi mahitamo, twagera ku kiraro tukamukuraho tukamuheka mu ngobyi za Kinyarwanda, rimwe na rimwe bakunze kubyarira mu nzira; mbese biratugoye."

Undi muturage witwa Mukasine avuga ko baheruka basiza ikibanza bababwira ko bagiye kubona ivuriro hafo yabo.

Yagize ati “Twakoze umuganda dusiza ikibanza twizeye ko tugiye kubona ivuriro ariko kugeza uyu munsi ntaryo, ikibanza cyongeye gusibama ntiwamenya ko ariho twari twatunganyije, ubu twarahebye rwose, kugera kwa muganga dukoresha amasaha abiri n’igice."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo maze Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile avuga ko icyo kibazo kibazo kirimo kubonerwa igisubizo ndetse yizeje abaturage ko mu minsi iri imbere iri vuriro ritangira kubakwa.

Visi Meya Mwanangu Theophile yagize ati "Hari habayeho ikibazo cy’ubushobozi, ariko kuri ubu ubushobozi bwarabonetse, kuri ubu twamaze gusiza ikibanza ahitwa Songorero, mu minsi ya vuba turatangira kubaka iri vuriro (Post de Sante) ndetse n’ibiraro turimo kureba uburyo bikorwa kugira ngo imodoka zijyanye ibikoresho zijye zibone aho zinyuza ."

Kuri ubu mu Karere ka Burera hari amavuriro mato (Post de Sante) yashyizwe ku mirenge yegereye umupaka na Uganda mu rwego rwo kurinda abaturage gukomeza kujya gusaba serivise zijyanye n’ubuvuzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda, abaturage bakaba bifuza ibikorwa remezo hafi yabo kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza bityo bitume babasha gukora biteze imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru