Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Hari abaturage bakijya kuvoma amazi muri Uganda

Tuesday 20 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Burera hari abaturage bakenera amazi bakayabura bikaba ngombwa ko bajya kuyavoma muri Uganda.

Ni bamwe mu batuye mu murenge wa Kagogo mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Rukoro, basanzwe batunzwe by’amaburakindi n’amazi atari meza y’ikiyaga cya Cyahafi cyo mu baturanyi.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Kagogo, bagasaba ko bakegerezwa amazi meza, bakaruhuka kujya kuvoma muri Uganda.

Umwe muri aba baturage witwa Nyiramugisha Pelagie yagize ati: "Hano amazi ntayo tugira, turambuka tukajya kuvoma muri Uganda, baduhaye amazi abana bacu ntibazongera kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda."

Undi muturage witwa Maniragaba Tresphore yagize ati: "Iyo tutakoresheje amazi y’imvura dukoresha amazi yo mu kiyaga cya Cyahafi kandi nabwo nukwiyiba kubera ko kwambuka umupaka biba bitemewe, turabasobanurira tukambuka ntakundi."

Aba baturage bakomeza bavuga ko babonye amazi meza byagabanya indwara bahura nazo kubera amazi y’ikiyaga.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burimo gukora kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira Marie Chantal ntiyabasha kwitaba telefone kugeza ubwo twamwandikiraga n’ubutumwa bugufi, atubwira ko aza kutuvugisha birangira yanze kongera gufata telefone y’umunyamakuru.

Aba baturage ba Kagogo bakomeza bavuga ko kugira ngo bagere aho imiyoboro y’amazi meza iri mu kagari Ka Nyarubuye bibatwara isaha yose, ndetse ngo rimwe na rimwe n’abana bakererwa ishuri bakaba ariho bahera basaba kwegerezwa amazi.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bose begerezwe ibikorwaremezo bitagombeye gukora ingendo bagiye gushakisha mu bihugu bituranyi bimwe mu by’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.

U Rwanda rufite gahunda ngari ya NST1 (2017-2024) yuko izarangira abaturage bose bagerwaho n’amazi meza 100%.

Kugera ku ivomo ryo mu kagarika Nyarubuye, abatuye mu kagari ka Kayenzi bibatwara isaha yose mu kugerayo, bagahitamo kujya hafi muri Uganda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru