Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Imboni z’umutekano zirashyirwa mu majwi gukingira ikibaba abinjiza magendu mu Rwanda

Tuesday 31 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abaturiye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda baravuga ko urubyiruko rwitwa Imboni z’umutekano bagira uruhare mu kwinjiza magendu mu Rwanda.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyanika aho batunga agatoki bagenzi babo barimo n’urubyiruko rw’imboni z’umutekano kwemerera abantu kwinjiza magendu ziciye mu nzira z’ubusamo.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo birinze ko dutangaza amazina yabo, gusa umwe tumwise Habimana yagize ati:" Twebwe dutuye hano hafi n’umupaka, ibyo tubonesha amaso yacu ni byinshi, nta nwanya wacamo utabonye magendu zinjiye kandi ukabona ko byabaye akamenyero; byitwa ko hari abashinzwe kubirinda baba bahari hirya no hino."

Undi nawe ati: "Bamwe mu rubyiruko rwitwa Imboni z’Umutekano akenshi nirwo rucikisha izi magendu, bakaruha amafaranga cyangwa se rukagira icyo ruhabwa n’abarimo kwinjiza magendu ndetse usanga benshi bakunze kuba baziranye n’abinjiza magendu. Yego ntabwo ari bose ariko barimo, akarere gakwiye kongera kubahwitura bakirinda kwemerera izi magendu kwinjira mu Rwanda."

Twifuje kumenya niba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwaramenye ikì kibazo maze Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko iki kibazo bakizi, ko kibaho ndetse ashima ko bigenda bigabanuka ugereranyije n’imyaka yagiye itambuka.

Yagize ati: "Ikibazo turakizi, giterwa akenshi n’imiterere y’Akarere kacu ka Burera gakora ku mupaka kuko gafite ibirometero bisaga 63km, ibyinshi bitagira amayira azwi kandi hatari n’uburyo bwo gukumira abantu, ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iby’iwacu hashyizweho ingamba ku buryo nubwo tukibona bigaragara ariko bigenda bigabanuka."

Meya Uwanyirigira akomeza agira ati: "Nibyo hari magendu zigenda zinjira, zirimo amasashi atemewe mu Rwanda, hari n’abinjiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga, gusa turashima uruhare rw’abaturage bakomeza kudutungira agatoki bigafatwa, kandi ni byinshi bigenda bifatwa ahanini bitewe n’amakuru duhabwa n’abaturage."

Uyu muyobozi asaba ubufatanye mu nzego zose mu gukomeza guhangana n’iki kibazo ndetse asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe.

Nubwo hakiri abatarabireka, akenshi bamwe na bamwe bikunze kutabahira kuko bafatwa bakabyamburwa ndetse bagafungwa mu gihe hari n’abarwanya inzego z’umutekano bikaba ngombwa ko hitabazwa izindi mbaraga ariko ngo biragoye gufatira mu cyuho aba batungwa agatoki kuko babikora mu buryo bw’amayeri bikongeraho no gukingirwa ikibaba n’abashinzwe kubashyira ahagaragara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru