Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Isoko ry’umupaka wa Cyanika rimaze imyaka itanu ridakora

Monday 29 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Imyaka igiye kurenga itanu abaturiye umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera bibaza impamvu isoko rya Kijyambere (Close border market) ridakora kandi leta yararishoyemo amafaranga atari make.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri iri soko yasanzemo abacuruzi batarenze batatu, nabo bavuga ko babuze amahitamo kuko bibaza impamvu akarere katazana abacuruzi bose ngo barikoreremo, bahurizwe hamwe.

Umutesi Ange yagize ati: "Njye mbona akarere kabigiramo uruhare, none se abantu bose bacururiza hirya no hino mudusantere; kubere iki batabazanamo hano kugira ngo twese dukorere ahantu hamwe, natwe aho bukera tuzigendera."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste yavuze ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyatumye ridakora.

Yagize ati:"Ubu nta makuru yimbitse mfite, habayemo ikibazo cya Covid-19 n’umupaka utarakoraga neza kubera ikibazo cy’abaturanyi, ubu tugiye gukora ubukangurambaga ku bacuruzi bari hirya no hino mu dusantere baze muri iri soko bisabiye kandi tuzashyiraho ibiciro binogeye buri wese, ndetse hari ikizere cyiza ko bazabyumva bakaza muri iri soko."

Iyo ugeze muri iri soko, usanga ibibanza byinshi nta bacuruzi barimo kandi ibibanza ari byinshi.

Hashyize iminsi itari mike Perezida Kagame asabye abayobozi b’inzego zibanze gufata inshingano yo kwita ku bikorwa remezo bya Leta , ndetse bagakurikirana umusaruro bitanga, aha niho umuntu ahera yibaza amaherezo y’iri soko rya Cyanika rikomeje gutanga umusaruro hafi ya ntawo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru