Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Umuryango w’abantu icyenda wugarijwe n’amavunja

Sunday 28 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuryango wa Nyirabarera Jacqueline na Senzira Alphonse bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera wugarijwe n’amavunja.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga ahatuye uyu muryango mu Mudugudu wa Majyambere mu kagari ka Kamanyana, Nyirabarera yamubwiye ko bifuza imiti y’ubu burwayi bwanze gukira.

Yagize ati: "Nibyo dufite icyorezo cy’amavunja hano kandi ntacyo tutakoze kugira ngo duhandure aya mavunja, ngerageza gushyiramo umuti."

Nyirabarera akomeza avuga impamvu aya mavunja adacika mu muryango wabo.

Ati: "Ubundi nyirabayazana w’aya mavunja turwaje hano ni umuntu tubana ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, arwaye amavunja menshi akaba yaragiye ayatwanduza; urabona ko abana bameze nabi kubera amavunja."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Concorde Hatumimana, yatubwiye ko uwo muryango ntawo azi.

Yagize ati "Nzabanza mbakurikirane mbamenye, kuko njye ntabwo mbazi."

Usibye kuba uyu muryango ufite iki ikibazo ntugira n’aho gukinga umusaya kuko inzu babagamo yabaguyeho, kuri ubu bakaba batangiye guhabwa umuganda n’abaturanyi babo.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu guca burundu ikibazo cy’amavunja ahanini giterwa n’umwanda, aho abayobozi batandukanye mu nzego zibanze basabwe gukora ibishoboka byose umuturage akaba ’Ku Isonga’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru