Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Urubyiruko rwa Green Paty rwiyemeje guhindura imyumvire y’abaharabika u Rwanda mu mbuga nkoranyambaga

Monday 17 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green paty of Rwanda) rwo mu karere ka Burera, ruvuga ko nubwo ari ishyaka ritavuga rumwe na Leta ariko si ishyaka rirwanya leta, rutazihanganira na rimwe abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda baruvuga uko rutari kandi ukuri bakuzi.

Bamwe muri uru rubyiruko babwiye umunyamakuru ko nyuma yo guhabwa amahugurwa ku biganiro bitandukanye bafashe ingamba no kwiha umukoro mu kwigisha abafata amateka y’u Rwanda bayagoreka kandi abenshi ukuri baba bakuzi, bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Tuyizere Aaron ni umwe muri bo, yagize ati: "Tugiye kugenda twigishe abaturage kwirinda kwangiriza ibidukikije nubwo byagendaga neza ariko nk’imbaraga z’urubyiriko tugiye gushyiraho akacu, cyane cyane twibanda ku bantu baba bashaka gusiga u Rwanda isura mbi. Tuzabasobanurira babyumve kandi nabo ukuri ahanini baba bakuzi."

Masengesho Alice nawe uhagarariye abagore mu karere ka Burera yagize ati: "Nkanjye uhagarariye abagore mfite kubwira abagore kwitinyuka nabo bakumva ko bashoboye, ibyo bizadufasha guca intege bamwe bumva ko umugore adashoboye, kuko iyo wamaze kumenya neza icyo ushaka ukigeraho; natwe nk’abagare twagira uruhare ku mbuga nkoranyambaga dusobanurira ’ibigarasha’ ukuri kuzuye ku mateka y’igihugu cyacu."

Ubuyobozi bwishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije nabwo buvuga ko ishyaka Green paty nubwo ritavuga rumwe na Leta ariko ritarwanya leta.

Masozera Jacqueline, umubitsi ku rwego rw’igihugu mu ishyaka Green paty yaboneyeho gushishikariza urubyiruko gutinyuka bakajya muri politiki kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati: "Nubwo turi ishyaka ritavuga rumwe na Leta ariko politic twigisha ntabwo ari intambara, kuko iyo hari ibyo tutumvikanyeho bica mu biganiro, kandi ntidushyigikira abafata ubutegetsi bamenye amaraso cyangea imirwano. Iwacu nta kudeta ihaba kandi ntaniyo duteganya."

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green paty) ryatangiye 2009 ryemerwa 14/8/ 2013. Ni ishyaka rikorera mu Rwanda kandi ryemewe rikorera mu mucyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru