Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Burundi: Haravugwa kwiba amajwi mu gikorwa cyo gukusanya ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu

Friday 22 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byari bitegerejwe kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri, gusa mu ijoro ryacyeye hatangajwe ibimaze kuboneka mu majwi yabazwe, umukandida wa CNDD-FDD ni we uri imbere, ibi byamaganwe n’ishyaka CNL.

Ihuriro ry’ibitangazamakuru muri aya matora - rikuriwe na leta - ryatangaje ibyavuye mu matora ku biro byo ku rwego rw’amakomine y’u Burundi bigera kuri 12% byari bimaze kubarwa.

Ku mwanya w’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye, umukandida wa CNDD - FDD, ari imbere n’amajwi hafi 80% mu gihe uwo bahanganye cyane Agathon Rwasa afite hafi 20%.

Ibi byamaganywe n’ishyaka CNL rivuga ko hari kuba ibikorwa byo kwibira amajwi umukandida wa CNDD-FDD.

Ku rubuga rwa Twitter, ishyaka CNL ritanga urugero ko mu ntara ya Muramvya muri komine Bukeye ihuriro ry’ibitangazamakuru ryatangaje amajwi arimo amahimbano.

CNL ivuga ko ku biro by’itora 119 muri iyo komine abantu 31,483 aribo biyandikishije ko bazatora, ariko hatangajwe amajwi y’abantu 35,216 batoye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Amatora amaze kurangira kuwa gatatu, ishyaka CNL ryavuze ko habaye ibikorwa birimo; gutora kenshi, gutorera abapfuye n’impunzi, guhimba ibyangombwa by’abatumwe gutorera abandi, gufunga abarihagarariye ku biro by’amatora n’ibindi rivuga ko bigamije kwibira amajwi ishyaka riri ku butegetsi.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ntacyo iratangaza ku bivugwa n’ishyaka CNL, gusa uyikuriye Pierre-Claver Kazihise ejo yasabye abari kubara amajwi kubikora neza ngo ibizovamo ntibitere amahari.

Biteganyijwe ko amajwi y’ibyavuye mu matora akomeza kubarirwa ku rwego rw’amakomine, nyuma akoherezwa ku rwego rw’intara mbere y’uko ibyavuye mu matora ku rwego rw’igihugu by’agateganyo bitangazwa kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru