Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

CAN2021: Umusifuzi Janny Sikazwe yajyanywe gusuzumishwa mu mutwe nyuma yo gusoza umukino mbere y’igihe

Thursday 13 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umusifuzi Janny Sikazwe biravugwa ko yajyanywe kwa muganga ngo barebe niba nta kibazo cyo mu mutwe ashobora kuba afite, nyuma y’uko akoze ibidasanzwe ku mukino w’igikombe cya Afurika wahuje Tunisia na Mali awurangiza inshuro ebyiri zose iminota 90 y’umukino itarangiye.

Ibi byatumye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tunisia babwira umusifuzi ko yibeshye ariko avunira ibiti mu matwi ntiyabyumva aba arangije umukino ku munota wa 85’ w’umukino abantu bose birabatungura, baratangara cyane bibaza impamvu uyu musifuzi mpuzamahanga akoze aya mahano.

Wari umukino wo mutsinda rya F, aho igihugu cya Tunisia cyari gihanganye na Mali kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.

Umukino watangiye ku isaha ya 15h00’ urangira Tunisia itsinzwe igitego 1-0, wari wahawe uyu mugabo Sikazwe ufite inkomoko muri Zambia.

Ni umukino kandi wabonetsemo Penaliti zigera kuri 2 aho ikipe ya Mali yari yatsinze igitego cyatsinzwe na Ibrahima Kone ku munota wa 48′ w’umukino mu gihe kandi Wabhi Khazri yaje guhusha uburyo bw’igitego cyari cyabazwe ku munota wa 77’ birangira ikipe ya Tunisia itashye amaramasa.

Uku gutanga Penaliti rero ntizigeze zivugwaho rumwe ndetse n’ikarita itukura (carte rouge ) yahawe El Bilal Toure yaviriyemo ikipe ya Mali kurangiza umukino batuzuye .

Habaye agashya ku munota wa 85′ ubwo abari kuri Stade yitwa Limbe muri Cameroun bayobewe ikibaye gitumye umukino urangira hakibura iminota irenga 5 kuyisanzww, Janny Sikazwe aba ahushye mu ifirimbi bitungura benshi .

Abari kuri stade bose ndetse n’abari ku kibuga bahise bikoma uyu musifuzi biba ngombwa ko yongera gusubukura uyu umukino.

Akandi gashya yagakoze ku munota wa 89’ arangiza umukino nabwo iminota itarangiye benshi bibajije impamvu Sikazwe arimo gukora aya makosa babura igisubizo.

Nyuma y’ubusesenguzi bw’abakomiseri bashinzwe imisifurire mu gikombe cya Afurika bafashe umwanzuro wo kumujyana kwa Muganga ngo barebe niba hari ikindi kibazo afite kidasanzwe nkuko tubikesha ikinyamakuru (Plus ) gukorera mu gihugu cya Misiri.

Bamwe mu basesenguzi mu bya ruhago banibajije niba isaha ye atari yo yari ifite ikibazo na cyane ko yari yambaye imwe ku kuboko bw’ibumoso mu gihe abandi baba bambaye isaha kuri buri kuboko.

Abandi nabo ntibabuze gukeka ruswa na cyane ko hari ikindi gihe, mu myaka yashize yigeze guhagarikwa azira kurya ruswa mu mukino yari yasifuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru