Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Carlos Ales ferrar arahabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi

Sunday 27 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ritangaje urutonde rw’abatoza basabye gutoza Ikipe y’Igihugu, Amavubi, kugeza ubu umunya-spain w’imyaka 47 ni we ukomeje guhabwa amahirwe menshi ndetse ntagihindutse ni we ushobora guhabwa izi nshingano.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafite amatsiko menshi yo kumenya umutoza ugomba gusimbura Umunyarwanda Mashami Vincent, aho kandi hagiye havugwa abatoza benshi bafite ibigwi mu mupira w’Amaguru ndetse barimo Umufaransa Alain Giresse na Stephen Constantine wigeze gutoza amavubi kuva muri 2014-15, n’abandi benshi batandukanye.

Impamvu nyamukuru ishingirwaho mu kuvuga ko Carlos Ales Ferrar ari we uhabwa amahirwe menshi ni uko ari umunyabigwi kandi amafaranga arimo gusaba ari make bagereranyije nayo Alain Jean Giresse ukomoka mu Bufaranda ayo arimo gusaba.

Uyu mugabo yatoje amakipe akomeye cyane arimo Quatar SC, Far RABAT, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko muri iki cy’umweru bagomba gutangaza Umutoza w’Amavubi.

Carlos Ales Ferrar naramuka ahawe izi nshingano agomba kuzahita yizanira abazamwungiriza (Staff technique) akazaba kandi afite inshingano yo gutoza y’abakiri bato.

Umusaruro abanyarwanda bategereje ku mutoza uwo ari we wese uzahabwa ikipe y’u Rwanda harimo kujyana Amavubi muri CAN 2023 ndetse na CHAN 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru