Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Congo DRC: Amagarama y’umugati yagabanyijwe kubera igiciro cy’ingano ziva Ukraine

Tuesday 15 March 2022
    Yasomwe na

Kuva aho intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine yatangiriye, ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku bintu bitandukanye ku isi zagiye zigaragaza cyane izituruka ku bikiresho by’ibanze byaturukaga muri ibyo bihugu bibiri birimo n’ingano bizwiho kohereza mu mahanga ku bwinshi.

Kubura kw’ifarini kwageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bituma abafite amafuru y’imigati bahitamo kugabanya amagarama y’umugati mu gihe kandi igiciro cyo kitagabanutse.

Bamwe mu baturage muri uyu murwa Mukuru batangiye kwibaza akarengane bari kugirirwa, ko kutagabanya n’igiciro umugati waguraga mu gihe hagabanyijwe ingano y’umugati mu magarama.

Blanchard Mayemba, umwe mu bafite inzu zikora imigati yavuze ko yahisemo kugabanya amagarama y’umugati kuko ifarini yazamuye igiciro kandi abona atakongeza igiciro cy’umugati.

Amakuru ava muri Minisiteri y’Ubucuruzi muri Congo DRC avuga ko nayo yabonye abacuruzi barazamuye ibiciro by’ifarini.

Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine, ishobora kugira ingaruka zihuse ku batumiza ingano muri Ukraine n’Uburusiya gusa abasesenguzi mu by’ubukungu bakavuga ko bitakabaye bigaragara byihuse nk’uko birimo kugaragara ubu, bamwe bagashinja abaranguza ko buririye kuri iyo ntambara bakanga kurekura ibyo baranguye kugira ngo ibiri ku isoko bishire bihende umuguzi kubona ibyo badepye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru