Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Congo yashinje u Rwanda Drones zatashye Goma

Saturday 17 February 2024
    Yasomwe na

Igisirikare cya Congo kiravuga ko drone z’ingabo z’u Rwanda ari zo zarashe ku ndege za gisivile ku kibuga cy’indege cya Goma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo habyutse amakuru ko ku kibuga cy’indege cya Goma haraye harashwe ibisasu bibiri binini byangiza indege zirimo na CH-4 imaze iminsi ikoreshwa mu kurwanya umutwe wa M23.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Ndjiko Kaiko, yemeje ko ndege nto z’intambara zitarimo umupilote (drone) z’ingabo z’u Rwanda (RDF) zateye ku butaka bwayo, zikangiza indege za gisivile.

Mu butumwa bwa videwo ku rubuga X, Liyetona Koloneli Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko izo drone za RDF zateye mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu.

Ati: "Saa munani za mu gitondo [2h] ku isaha ya hano, drone njya rugamba z’ingabo z’u Rwanda, byumvikana ko zavuye ku butaka bw’u Rwanda, zarenze ku mipaka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo."

Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bishya bya DR Congo, gusa igihe cyose u Rwanda rwavuze ko nta ruhare rufite mu birimo kubera muri Congo, rusobanura ko rutari inyuma ya M23 nk’uko Congo ihora ibirushinja.

Lt Col Kaiko yavuze ko izo drone z’u Rwanda "zagambiriye kurasa ku ndege z’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hashingiwe, birumvikana, ku nzira zakurikiwe n’ibisasu by’izo drone".

Yongeyeho ko indege za FARDC "ntizagezweho" n’ibisasu by’izo drone, "ahubwo ni indege za gisivile, zitagezweho gusa [n’ibisasu], ahubwo zanangiritse".

Ariko Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo yasubiyemo amagambo y’abayihaye amakuru bavuga ko indege ya Sukhoi Su-25 ya FARDC yangijwe ibaba n’igisasu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma. BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru