Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

DRC yavuze ku musirikare wayo waguye ku butaka bw’u Rwanda

Wednesday 17 January 2024
    Yasomwe na

Mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Rubavu inzego zishinzwe umutekano, zarashe zirica umuntu w’umusirikare wo muri RDC muri batatu bari binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko uwarashwe yari kumwe n’abandi babiri, kandi bitwaje ibikoresho bya gisirikare birimo, imbunda, amsasu n’imyenda.

Uwarashwe, RDF ivuga ko yari ashatse kurwanya inzego z’umutekano akarasa ku bashinzwe umutekano nubwo ntawe yakomerekeje ku ruhande rw’u Rwanda.

Bamwe mu baturage batashatse kwivuga amazina yabo, badutangarije ko bumvishe amasasu mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Umwe ati" Numvishe abantu bari kugenda mu muhanda, bari kuvuga ngo abacengezi batugezemo ntitwabimenya, ariko twebwe twari tuziko ari abuzukuru nibo tumenyereye muri uyu muhanda, ntabwo nabyutse kuko nziko uyu muhanda ubamo abuzukuru benshi, narinziko ari abuzukuru rero.

Undi nawe ati" Byabaye saa kumi n’imwe n’iminota ine, njyewe njya hanze ariko mfite ubwoba bwinshi, numva nta mukomo, ariko abaturage hano hanze bari batangiye kugenda, barikuvuga, harimo abagore n’abagabo, ntawundi mukomo numvishe wabaye’’.

Byageze kuri uyu wa Gatatu igisirikare cya Congo kivuze kuri abo basirikare bacyo, cyemera ko ari abacyo ariko kivuga ko bisanze ku butaka bw’u Rwanda gusa ngo cyababajwe nuko umwe muri bo yishwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru