Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

DONALD TRUMP YEMEJE KO AMERIKA ITAZAKORESHA INGUFU ZA GISIRIKARI MU KWIGARURIRA GREENLAND

Thursday 22 January 2026
    Yasomwe na

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu ayobora kiri gusuzuma uburyo bwo kugirana amasezerano ku bijyanye n’ahazaza ha Greenland, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’umunyamabanga wa NATO anatangaza ko yahagaritse imisoro yari yateganyijwe gushyirwa ku bicuruzwa biva mu bihugu umunani by’i Burayi, anahakana ko Amerika yakoresha ingufu za gisirikare mu kwigarurira icyo kirwa.

Ibisobanuro birambuye kuri ayo masezerano biracyari bike, ariko amakuru aturuka mu badipolomate yabwiye CBS, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, ko nta masezerano ahari yerekeye ko Amerika yagira haba ku buyobozi cyangwa uburenganzira bwo kwigarurira Greenland.


Perezida Trump yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa OTAN.

Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, na we yavuze ko mu biganiro yagiranye na Trump batigeze baganira ku bugenzuzi bwa Danemark kuri Greenland.

Nyuma y’ibiganiro bya OTAN na Amerika, Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yagize ati: “Dushobora kuganira ku bintu byose bya politiki — umutekano, ishoramari, ubukungu. Ariko ntidushobora kuganira ku bwigenge bwacu.”
Benshi mu bafatanyabikorwa ba Amerika bashobora kumva batekanye kandi baruhutse, naho mu buyobozi bw’u Bwongereza hakaba hari ituze ku ruhare rwa dipolomasi bagize, nk’uko umwanditsi wa politiki, Chris Mason, abyandika.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Mette Frederiksen mu minsi iri imbere.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru