Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

DORE IBYO WAMENYA KW’IKIPE YA GASOGI UNITED.

Wednesday 4 February 2026
    Yasomwe na

Gasogi united ni ikipe ifite ibigwi n’amateka hano mu Rwanda bidakanganye ariko nanone ikaba ari imwe Mumakipe afite izina rizwi kubera umuyobozi wayo akaba na nyirayo witwa Kakooza Nkuriza Charles (KNC) ibyo kuba izwi cyane bituruka ku kuba nyirayo anafite igitangazamakuru gisanzwe gifite igihe cyagenwe cyo kuvuga kuriyi kipe ntayindi kipe bavuze bakayimenyekanisha no kuyikundisha abakunzi b’umupira w’amaguru.

Ibi bituma imenyakana kuko mukiganiro cya mugitondo cyo kuri Radio na tv 1 cyitwa RIRARASHE bagitangirana amakuru avugwa muriyo kipe bigatuma abantu bayimenya muricyo kiganiro gito baboneraho no kwibutsa abakunzi bayo gushyigikira iyi kipe mu buryo bw’amikoro bibutsa abakunzi bayo kuyiha amafaranga binyuze mukuyikandira akanyenyeri.

Mu kiganiro gito gikorwa na Angel Mutabaruka na KNC bita (INTANGAMARARA) mubijyanye n’ibigwi yubatse iyi kipe ya Gasogi ntago bihambaye cyane kuko kure yageze ari muri ½ cy’igikombe cy’amahoro muri 2024. Yabigezho isezereye ikipe ya APR FC kuri penaliti ni nyuma yuko amakipe yose yari yanganyije mumikino yombi ubanza n’uwo kwishyura.

GASOGI MU MIKINO 5 BYIBUZE IMAZE GUHURA NA APR FC YABASHIJE KUNGANYAMO 3 ITSINDWA IMIKINO 2


Imikino itanu iheruka guhuza ikipe ya Gasogi United na APR Football Club.

Tubibutsako ikipe ya gasogi yazamutse mukiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2019 kuva icyo gihe ntirasubira mukiciro cya kabiri ikindi nuko idapfa gusoreza shampiona mumakipe amanuka.

Ikindi wa menya ni uko iyi kipe yihuse gukura doreko yazamutse imaze imyaka 3 yonyine ishizwe kuko yashinzwe 2016 mugihe yaje kumara imyaka hafi 2 mukiciro cya kabiri umwaka wa 3 uwuzamukamo.

Egide Niyoyita

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru