Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

DRCONGO: Abaguye mu mpanuka y’ubwato bageze ku 185 naho 600 baburiwe irengero

Friday 4 October 2024
    Yasomwe na

Imibare y’abaguye mu mpanuka y’ubwato mu Kivu ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO) ikomeje kuzamuka, aho hari kubarwa 185 napfuye mu gihe abagera kuri 600 baburiwe irengero.

Ni impanuka yabaye imbonankubone, tariki 3 Ukwakira 2024, mu Kiyaga cya Kivu hafi y’umwaro aho ubwato bwerekezaga buvanye abantu n’ibintu byabo muri Minova bubageza hafi na Goma ku gice busanzwe bukukiraho ariko bukibirindura butaragera ku nkombe.

Nyuma gato impanuka ikimara kuba, Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru yatangaje ko hapfuye abantu 23 abandi baburiwe irengero mu gihe hari abandi barohowe, nabwo bifashijwemo n’ingabo y’umuryango w’afurika y’amajyepfu SAMIDRC ziri gutanga ubufasha mu ntambara Ingabo za DRCONGO FARDC zihanganyemo na M23.

Muri icyo cyago kandi habaruwe ko abantu 600 mu bari buzuye ubwo bwato baburiwe irengero, mu gihe 275 babashije gutabarwa ari bazima nubwo imitwaro yabo myinshi yarohamye ikabura.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byabyutse bitangaza ko Perezida yababajwe n’iyo mpanuka, ariko avuga ko impamvu yateye iyo nsanganya ari uko abaturage babuze inzira najyaga banyuramo y’amaguru bava mu bice by’amajyepfo nka Minova n’ahandi, bitewe nuko Ingabo z’u Rwanda n’iz’umutwe wa M23 zafunze inzira ari zo zihagenzura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru