Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Depite Kazarwa Gertrude atorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko

Wednesday 14 August 2024
    Yasomwe na

Nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, abadepite batoye ku bwiganze mugenzi wabo Hon. Kazarwa Gertrude kuyobora inteko.

Hon. Kazarwa atsinze mugenzi we bahataniraga uwo mwanya ikomeye mu myanya 5 y’abayobozi bakomeye mu gihugu, aho atsinze Nizeyimana Pie.

Uyu Gertrude Kazarwa utowe aturuka mu mutwe WA politiki wa PL uherutse gutsindira imyanya ikurikira iya FPR Inkotanyi ifite ubwiganze mu Nteko ishinga amategeko ikaba ari nayo iyoboye guverinoma.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma hatowe Hon. Uwineza Beline, naho Hon. Sheikh Mussa Fazil uturuka muri PDI atorwa ku mwanya wa visi perezida ushinzwe ubuyobozi n’imari nkuko yari anawusanzweho muri manda itambutse.

Nyuma yo gutora abagize Bureau y’Umutwe w’Abadepite nabo bagiriye indahiro imbere y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru