Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Dubai n’abo bareganwa basabiwe igifungo

Friday 22 December 2023
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo guhamya Nsabimana Jean uzwi nka Dubai guhamwa n’ibyaha bumukurikiranyeho agafungwa imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 3.

Uyu mushiramaro niwe wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi, mu karere ka Gasabo, nyuma y’imyaka igera ku 10 (mu 2023) haboneka inzu zimwe zagaragaje ko zubatswe mu buryo bwiswe ko busondetse hatangirwa iperereza Bata muri yombi abayobozi barimo Rwamurangwa Stephen na Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne nk’abahoze bayoboye ako karere mu gihe izo nzu zubakwaga.

Dubai akurikiranweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza, ubushinjacyaha bwasabye kandi ko Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ni mu gihe Nkulikiyimfura Théopiste uregerwa gukorana na Dubai inyandiko mpimbano na we yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru