Thursday . 26 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more
  • 26 March » Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba. – read more
  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more

Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere

Thursday 26 March 2026
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko inshingano z’ubuyobozi ari ugutera inkunga abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko abayisilamu bagize amateka y’umwihariko ariko bakaza kugira andi bahuriyeho n’abandi baturage, kuri ubu icyakozwe kikaba ari impinduka kandi zari zikwiye gukorwa.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, ubwo yari mu gikorwa cyamuhuje n’Abayisilamu bo mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Fitr iherutse kuba tariki 20 Werurwe 2026.


Perezida Kagame yasabye abaislam gukoresha amahirwe bahawe n’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gutera inkunga ibikorwa by’iterambere Abayisiramu bateganya kubaka nk’uko byagaragajwe na Mufti w’u Rwanda, agaragaza ko inshingano zabo nk’inzego z’ubuyobozi ari ugutera inkunga abaturage.

Yagize ati: “Iyo ibintu byifuzwa kugerwaho bishyizwe hanze bigaragara nk’ibyo Abayisilamu bavuze ni inzira barimo kandi bigenda mu nzira yo kwiteza imbere nk’Abayisilamu. Ubundi twebwe inzego ziyobora Igihugu cyacu icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga uko dushoboye. Iyo nkunga rero irahari izaboneka uko ishobotse.”

Yakomeje agira ati: “Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera, hanyuma indi nkunga irimo uburyo bwafasha kugira ibyo bwubaka ibyo rwose ntabwo uyu mwaka uzashira bidakemutse, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza ahubwo tuzagaruka ari jye ubibishyuza. Abayilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere.”

Perezida Kagame yasabye Abayisilamu kujya bashaka uko bakemura ibibazo mu buryo bw’ubwumvikane kuko nta muryango utagira ibibazo. Ati: “Naho ubundi nta muryango utabamo utuntu n’utundi two kutumvikana n’ibindi ariko no mu Muryango wanyu w’Abayisilamu mujye mumenya uko mwicara mukadukemura hanyuma mukagira amahoro mugatanga amahoro no ku bandi. Ibyo kandi ni ko bikenewe no mu yandi madini.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibikorwa by’impinduka ubuyobozi bwakoze byagejeje ku bumwe bw’Abanyarwanda no kudaheza byari ngombwa, kandi umusaruro wabyo uragaragara ariko kandi buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.

Perezida Kagame yakemuye ibibazo by’Abayisilamu
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye anakemura ibibazo Abayisilamu bo mu Rwanda bamugejejeho birimo abagowe n’imibereho kubera amikoro make, ikibazo cy’uko ‘Adhan’ [kumenyesha Abayisilamu ko isaha yo gusenga igeze] yakuweho, anabizeza inkunga ndetse anagaruka ku byo yabasezeranyije mbere byatinze kubageraho.

Mu batanze ibibazo harimo Umuyisilamukazi wamugejejeho ikibazo cy’uko ‘Adhan’ [kumenyesha Abayisilamu ko isaha yo gusenga igeze], yakuweho.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko ibyo byoroshye kubisuzuma, abishinga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kubikurikirana.

Ati “Mutinya ababakangura mu gitondo ni iki? Ubundi ariya masaha niyo yo gukanguka n’ubundi.”

Perezida Kagame kandi yakiriye ikibazo cy’umusaza w’imyaka mirongo inani ufite ubumuga wamubwiye ko yabuze umwitaho, akaba ari we wenyine kandi ashonje.
Uyu musaza yasubijwe na Perezida Kagame ko ibibazo bye byose byumvikanye kandi byose biraza gukemuka.

Ati “Mubumve bose uko baje kandi ibi bibazo byabo hari uburyo bwo kubikemura.”
Mu bandi batanze icyifuzo ni umukobwa wasabiye imbabazi musaza we umaze imyaka irindwi afungiye mu Igorero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko abo mu butabera bazabisuzuma.
Perezida Kagame yavuze ko kandi hari bimwe mu byasezeranyijwe Abayisilamu mu bihe byashize bitigeze bishyirwa mu bikorwa, birimo n’ibyavuzwe mu 2011, nko kubafasha kubona ikibanza cyo kubakaho inyubako zitandukanye.

Yavuze ko ibi abifata nk’umwenda agomba kwishyura, anizeza ko bizakemurwa mu gihe cya vuba.

Ati “Ibyo biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza, ahubwo tuzagaruka hano ari njye ubibishyuza icyo mwabikoresheje.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye Perezida Kagame kuba Abayisilamu batagihezwa mu gihugu cyabo nkuko byahoze mu myaka yahise aho bitwaga Abaswayire bakabuzwa no kwiga.

Yagize ati: “Ibyo dushima ni byinshi cyane ariko ku isonga, Nyakubahwa Perezida, turabashimira agaciro mwaduhaye ubu ntabwo tukitwa Abaswayire dufatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro, turabashimira ku mwanya wanyu muduha bigaragaza agaciro muduha ku mwanya mwiza nk’uyu w’ubusabane.”

Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya yakomeje ashimira imiyoborere myiza igaragarira mu bwisanzure idini ya Isilamu yagiye ihabwa bitandukanye n’ibihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nta kintu na kimwe bari bemerewe gukora ku mugaragaro.

Ati: “Turashima ubwisanzure dufite mu kwamamaza ubutumwa bwa Isilamu no kugaragaza ukwemera kwacu nta nkomyi. Turabashimira byimazeyo ko mwadukuye mu bwigunge muduha ikiruhuko rusange ku minsi mikuru ya kiyisilamu yombi umunsi wa Eidil-Fitri ari na wo mwaje kwifatanya na twe kwizihiza ndetse n’umunsi mukuru w’igitambo.”

Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yakomeje agaragaza ko bimwe mu by’abayisilamu bishimira harimo no kuba nta hezwa na rito bagikorerwa haba mu mashuri, mu nzego nkuru n’Iz’ibanze mu Rwanda, guhabwa serivisi nziza nko kuba barashakiwe indege ifasha abayisilamu kujya gukora umutambagiro mutagatifu nta handi baciye ari na byo bibafasha guhora bashishikajwe no kwiteza imbere.

Yakomeje agaragaza ko bafite ibikorwa by’itarambere nk’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda muri gahunda yo kubaka u Rwanda bifuza nk’Abanyarwanda. Avuga ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda urimo gukora imishinga itandukanye iganisha ku iterambere harimo “Islamic Cultural Hub”, uzaba urimo kubaka umusigiti wo ku rwego rw’Igihugu, kubaka ikicaro gikuru cya Islamu n’ibindi. Iki igikorwa cyateguwe ku nsangamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Abayislamu mu kubaka u Rwanda twifuza.”

Ku wa 25 Kamena 2024, ni bwo Perezida Kagame yemereye Abayisilamu kuzifatanya na bo mu gikorwa bateganyaga cyo gutegura kwizihiza imyaka 30 bamaze bemerewe kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid Fitri. Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2024, akemera ubutumire bwa Mufti w’u Rwanda.

Icyo gihe, Umuyobozi w’Ishyaka PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana, wavuze nk’uwari ahagarariye amashyaka yari yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi bashyigikira umukandida wayo yavuze ko hari ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda afite.

Yagize ati: “Nyakubwa Perezida wa Repubulika mu mwaka 1995 mu kwezi kwa Gatanu ahahoze hitwa kwa Ghaddafi (Kadafi) mwaje mu birori byari byateguwe n’Abayisilamu byanatangijwe n’ikigisho cya Qur’an, nyuma mufata ijambo mutanga impanuro zitandukanye mugera aho muvuga ngo ariko kuki nta minsi mikuru y’Abayisilamu yizihizwa Abanyarwanda bose bakifatanya namwe, Eid Al Fitr itangira kwizihizwa mu Rwanda gutyo.”

Yongeyeho ati: “Mu kanya nyakubahwa Mufti w’u Rwanda tubiganiraho yambwiraga ngo ariko ubu nta buryo twabyishimira mu myaka 30, mu mwaka utaha tugatumira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tukabyizihiza, njye nsubiyemo ibyo Mufti yavugaga, igisubizo ntabwo cyari icyanjye gusa ni ikiganiro twagiranye.”

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yasubije ko atajya yanga ubutumire cyane cyane iyo ari ukwishimira ibyagezweho. Ati: “Hari bwa butumire numvise Mussa Fazil yangejejeho, ntabwo njya nanga ubutumire njyewe. Cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza, bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, kungezaho ubutumire bwangezeho nanjye igisubizo ndakibahaye.”

Muri byinshi Abayisilamu bavuga ko bahawe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame, harimo iminsi mikuru yabo uko ari ibiri bizihiza kabiri mu mwaka (Eid) itangirwa ibiruhuko ndetse n’itsinda riririmba mu karasisi kabereye ijisho rizwi nka ‘Umoja Band’ bivugwa ko ryagarutse mu kwezi kwa Gicurasi mu 1995, mu birori Abayisilamu na bwo batumiyemo Kagame Paul wari Visi Perezida icyo gihe.

Abayisilamu bahuye na Perezida Kagame nyuma y’iminsi 5 gusa habaye ilayidi izwi nka Eidil Fitri kuko yabaye tariki 20 Werurwe 2026, yizihirizwa ku rwego rw’Igihugu kuri Kigali Pele Stadium iherereye i Nyamirambo.


AMAFOTO




Abayisilamu bo mu Rwanda bitabiriye ku bwinshi ubusabane na Perezida Kagame.


Ishimwe Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru