Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali

Thursday 22 August 2024
    Yasomwe na

Nyuma yo kugirirwa icyizere na Perezida Kagame akagaruka mu nama Njyanama y’umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuwuyobora atsinze amatora.

Ni amatora yatowemo na Biro y’Inama Njyanama kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.

Mbere yo gutora Komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali, abajyanama 12 b’Umujyi wa Kigali barimo batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika ndetse n’abandi 6 batowe bahagarariye uturere dutatu tugize umujyi, babanje kurahirira inshingano.

Meya Dusengiyumva yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali, umwanya atagize undi bawuhatanira.

Mbere yo gutora Komite nyobozi kandi Umujyanama Christian Kajeneni Mugenzi nawe washyizweho na Perezida Kagame ni we watorewe kuba Perezida wa Njanama, Marie Grace Nishimwe nawe washyizweho na Perezida atorerwa kuba Visi Perezida mu gihe Liliose Larisse Nyinawinkindi waturutse mu bajyana bo mu turere ari we watorewe kuba umunyamabanga.

Amatora asize kandi abari abayobozi b’Umujyi wa Kigali bungirije babiri ari nabo bongeye gutorerwa imyanya bariho, bakomeza kuyoborana na Meya Dusengiyumva Samuel.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru